Ubu kandi wasanga hari abari kwivugisha mu matamatama ngo nateshutse!! Ni igitekerezo cy’uko mbona ibintu kandi singombwa ko njye nawe tubona ibintu kimwe.
Umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere yaba uwa Gospel ndetse n’usanzwe. Nubwo ariko bimeze gutyo, abanyarwanda banyuranye bakunze kugaragaza ko bataryohewe n’indirimbo zisanzwe ziri gusohoka muri iyi minsi kuko benshi bazishinja kuba ibishegu.
Ijambo igishegu, ku baryumvise bwa mbere, ni ijambo risobanura amagambo y’urukozasoni, amwe aba ateye isoni kuyavugira mu ruhame cyangwa imbere y’abana bato. Abasesenguzi bakunze kuvuga ko indirimbo zirimo aya magambo, ziba ziganisha abazumva mu mibonano mpuzabitsina.
Bene izo indirimbo ziteye isoni kuzumva uri mu bantu ku bumva ubusobanuro bwazo. Ni nayo mpamvu usanga ku maradiyo menshi n’amateleviziyo zicurangwa mu masaha y’igicuku. Ku bashakanye, zishobora kuba zibafasha mu gikorwa cy’urukundo, ariko ku rubyiruko zibaganisha ahabi kuko zishobora kubashora mu busambanyi.
Ku bakristo ho biteye ubwoba. Ibaze ubaye uri mu rusengero cyangwa muri korali, ukumva mugenzi wawe acuranze igishegu cy’umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda. Ubanza, bahita batokesha bitewe n’amagambo y’urukozasoni ari muri izo ndirimbo.
Hari umwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda wigeze kuvuga ko ikibazo kiri ku bahanzi batazi kuzimiza, bakaririmba ibintu n’abana bato bumva. Ubanza ntari bujye kure y’ibyo. Nanjye mbona abanditsi b’indirimbo z’ubu ari bo batiza umurindi ibyo bihangano byishishwa na benshi.
Maze iminsi nibaza umwanzuro wadufasha guca ibishegu, nza gusanga abanditsi b’indirimbo za Gospel, bashobora kuba imbarutso yo kwamagana burundu ibishegu. Uti kagire inkuru!!.
Ngira ngo mwese muzi ko umuziki wa Gospel ukunzwe cyane muri iyi minsi kurusha uwa secular. Nushaka uvuge ko dufite abanditsi b’abahanga ndetse n’abaririmbyi basengeye. Reka nkwibutse bamwe mu banditsi bahagaze neza muri iyi minsi muri Gospel.
Sinjya kure y’abo usanzwe uzi, ahubwo ni ukwibukiranya. Tubyemeranyeho ko Israel Mbonyi ari umwanditsi ukomeye muri Gospel. Pastor Ben Serugo arihariye. Hari kandi Aime Uwimana, Issa Noel Karinijabo wanitse Album "New Woman" ya Aline Gahongayire, Alex Dusabe, Danny Mutabazi wanditse indirimbo 2 za Vestine na Dorcas, n’abandi banyuranye. Reka mbe mpiniye aha.
Nshobora kuba nari nibagiwe Niyo Bosco wanditse indirimbo nyinshi za Vestine na Doracas, abana bakunzwe bikomeye muri iyi minsi. Ngira ngo impamvu we ntamushyizemo haruguru ni uko asanzwe akora umuziki usanzwe, ariko ndaje mugarukeho hepfo hano.
Nahoze nibaza nti ’ko Niyo Bosco yanditse indirimbo za Gospel zinyuranye kandi tukazikunda zirimo "Nahawe Ijambo" n’izindi za Gospel, kandi akaba asanzwe akora secular, ubu abaramyi cyangwa abanditsi ba Gospel bo babishatse ntibakwandika indirimbo nziza z’urukundo?.
Uti gute?. Munyumve neza, sinshaka ko abaramyi bacu baririmba urukundo cyangwa ngo basingize abakobwa, ahubwo ndi gushaka umuti wafasha sosiyete nyarwanda gutandukana n’ibishegu byabazonze. Twatangira kubona indirimbo z’urukundo zimwe wakumva aho uri hose yaba mu muhanda, mu isoko, muri salon iwawe, muvuye gusenga n’ahandi.
Nk’ubu Israel Mbonyi, Issa Noel, Aime Uwimana, Neema Marie Jeanne, cyangwa Danny Mutabazi, babitekerejeho bakandika indirimbo nziza y’urukundo bakayiha Bruce Melodie, Christopher, Alyne Sano n’abandi... bakayiririmba, ndababwiza ukuri ko iyo ndirimbo yaba iy’amateka.
Mbona baramutse banditse indirimbo irimo amagambo meza umuntu wese yabwira uwo akunda, byaba ari umuti w’icika burundu ry’ibishegu. Bashobora kwifashisha Indirimbo za Salomon, kandi ndababwiza ukuri mwese mwazanshimira nyuma.
Ngaho nawe ndebera ubutunzi dufite muri Bibiliya. Soma Salomon 1: 14-17: "Umukunzi wanjye amereye nk’uburabyo bwa Koferi, Buba mu nzabibu zo muri Enigedi. Mukunzi wanjye we, uri mwiza, Ni koko uri mwiza, Amaso yawe ni nk’ay’inyana. Umugeni:
Dore uri mwiza mukunzi wanjye, Ni ukuri uranezeza, Uburiri bwacu ni ubwatsi bugitoha. Inkingi z’inzu yacu ni imyerezi, N’imishoro yayo ni imiberoshi.
Soma Salomon 4: 10-12: Urukundo rwawe ko ari rwiza, Mushiki wanjye, mugeni wanjye! Urukundo rwawe ko rundutira vino, Kandi impumuro y’amavuta yawe ikandutira imibavu y’ubwoko bwose.
Iminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki, Umutsama n’amata biri munsi y’ururimi rwawe, Kandi impumuro y’imyambaro yawe, Ni nk’impumuro y’i Lebanoni.
Mushiki wanjye we, mugeni wanjye, Uri umurima uzitiwe, N’isōko yasibye, N’iriba ryashyizweho ikimenyetso gifatanye.
Uzarebe umuntu wese ukoze ubukwe yaba umukristo cyangwa utari umukristo, uzasanga benshi bifashisha Indirimbo za Salomo cyangwa Imigani ku magambo bandika mu butumire mu bukwe bwabo. Ntawe ndabona yifashishije indirimbo z’abahanzi b’Isi bitwa ko bakunzwe.
Impamvu yabyo ni uko Bibiliya ari ubutunzi bukomeye kandi akaba ari amagambo yahumetswe n’Imana. Nonese banditsi beza dufite muri Gosple, nta kuntu twatangira gutamika Isi aya magambo meza y’Imana binyuze mu ikaramu yanyu?.
Abize Telowojiya bavuga ko Indirimbo za Salomo ari igitabo kirimo ubutumwa burebana n’Urukundo ruri hagati ya Kristo n’Itorero. Ni byo pe ariko no kuba twayakoresha nk’urukingo cyangwa umuti uvura indwara yananiranye mu muziki nyarwanda, ntako byaba bisa.
Abahanga bavuga ko ubukwe ari umushinga w’Imana. Kandi ni koko abasezerana, bambikana impeta y’urukundo rudashira, bagamije kubana iteka ryose nk’uko Imana yabigennye irema umugabo ikamuremera umugore kugira ngo babane iteka ryose.
Nonese wambwira impamvu mu bukwe bwinshi, tutabonamo abahanzi ba Gospel baririmbira abageni? Impamvu ni uko nta ndirimbo bafite zivuga ku rukundo, kandi mwibuke ko Imana ari urukundo, bityo ni byiza gushyigikira mu buryo bwose abiyemeje kwinjira muri uwo mushinga uterwa inkunga n’Imana.
Nsoza, abahanzi ba Gospel nibandike indirimbo zirimo amagambo meza y’urukundo kandi ari no muri Bibiliya, bazihe ba bahanzi biyemeje kuririmba bataka abakobwa n’abasore. Bizaba umuti w’ikibazo dufite ubu cy’ibishegu. Maze banandike izindi z’amashimwe n’isengesho ku baba binjiye mu mushinga w’Imana.
Bitwaye iki se gutanga umusanzu ugamije kubaka?. Ubu se ko wasanga kontabure mu kigo cyenga inzoga, ari umukristo!, ko wasanga se mu kigo runaka gikora ibitwaro kirimbuzi kiyoborwa na n’umwana wa Pasiteri? Nonese abakristo bakwiriye gukora mu bigo bicuruza Bibiliya gusa? Oya pe.
"Mana ha umugisha aba bombi biyemeje kuba umwe. Mana ngwino utahe ibi birori nk’uko watashye iby’i Kana. Mana uzabahe kurambana, ubahe urugo rugendwa, uzabahe urubyaro rukubaha, maze ubarinde ubukene, ubatuze mu Ijuru rito".
Ayo ni amagambo meza cyane ari mu ndirimbo "Ijuru rito" ya Christopher. Imana imuhe umugisha mwinshi. Mu mboni zanjye ni indirimbo nziza cyane buri wese yaririmba mu bukwe, nanjye rwose mu bwanjye narayikoresheje kuko ndayikunda pe.
Dukeneye indirimbo nziza nk’izi kuko harimo isengesho ku Mana, buri mugeni wese yakwishimira gusenga ngo Imana izabane nawe mu rugo rushya agiyemo. Ikibazo gihari, byakugora kubona indi ndirimbo nk’iyi. Kuva yasohoka mu 2017, nta yindi ndumva iyigwa mu ntege.
Mureke dukorere Imana ku misozi yose, kuko ubutumwa bwiza ntibukwiye kuvugirwa gusa mu nsengero, kandi dushakashake iby’Umwami ashaka. Nitutabikora Imana izishakira abayikorera akazi. Luka 19:40 "Arabubiza ati ’Ndababwiza ukuri yuko aba bahoze, amabuye yarangurura".
Apostle Dr Paul Gitwaza wa Zion Temple nkunda uburyo akunda gusobanura ijambo Intumwa y’Imana. We avuga ko iyo uhagaze neza mu mwuga wawe, mu murimo wawe wose, ukaba inyangamugayo n’umwizerwa, uba uri Intumwa y’Imana. Avuga ko mu bamotari, abanyapolitike, abacuruzi, abahanzi, abaganga,...aho hose harimo Intumwa z’Imana.
Mbona byaba ari umugisha ukomeye nka Patient Bizimana, Danny Mutabazi, Sarah Uwera, Aline Gahongayire, Aime Uwimana, Israel Mbonyi n’abandi, babaye bafite indirimbo nk’izi nyinshi, bakaziririmba mu birori by’ubukwe. Amateraniro bakorera ahongaho, yaba ameze nk’ay’i Kana neza neza.
"Iyizire Mwali nakunze, karibu Gikundiro, ntabwo Imana yakubabaza iteka iyizire. Usohoje isezerano Mana, nabibwiwe kenshi nkumva ari inzozi, narebaga aho bizaca nkahabura,..shimwa Yesu unkoze ku mutima, njye n’nzu yanjye tuzakunambaho".
Uyu ni Thacien Titus mu ndirimbo nziza cyane y’urukundo. Yayihimbiye umugore we, ariko ndakeka imaze kumuha ibiraka byinshi mu bukwe kubera amagambo meza y’urukundo. Urukundo rurimo Yesu ni uburyohe, banditsi ni ahanyu njye mvuze uko mbumva ngamije kubaka umuziki wacu. Imana iduhane umugisha twese hamwe.