Mu gihe bamwe mu bakrisro bakomeje kwegeranya ubushobozi ngo bakore iyo bwabaga buzuze ibisabwa insengero zabo zifungurwe, Itsinda rya Kingdom of God Ministry rikomeje ibikorwa mpemburabugingo.
Iri tsinda ribarizwamo amazina aremereye nka Yayeli, Sharon Gatete, Kadogo [asgaye atuye muri Amerika], Divine Nyinawumuntu, n’abandi ryasubukuye igikorwa ngarukakwezi cyiswe "Worship The Lord Together". Ni igikorwa kigamije kwegereza imitima Kristo.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 01/09/2024 iri tsinda rikaba rigiye kwifatanya n’andi matsinda n’amakorali akomeye arimo Ijiri Bora ibarizwa mu itorero rya EPR Karugira, Healing Music ya Healing Center Church Remera ndetse n’itsinda mpuzamahanga rya Air Force Music rizaturuka mu gihugu cya Kenya.
Aganira na Paradise, Bwana Bienfaiteur Uremyeneza Ushinzwe Media muri Kingdom of God Ministries yavuze ko biteguye guhembura imitima y’abazitabira iki gitaramo.
Avuga ku ntego y’iki gitaramo, yagize ati: "Intego nk’uko bigaragara kuri affiche ni uguhamagarira abantu kuza tukaramya Imana hamwe (Let’s Worship the Lord Together)".
Kingdom of God Ministries kuri ubu iyoborwa na bwana Ngoga Michel, rikaba ari rimwe mu matsinda yigaruriye imitima y’abanyarwanda n’abanyamahanga mu ndirimbo zirimo "Nzamuhimbaza", "Sinzava aho uri", "Iyerekane", "Namenyeko" n’izindi.
Iki igitaramo cy’iri tsinda kizabera i Remera mu rusengero rwa Healing Center kuva saa Cyenda n’igice z’amanywa. Kwinjira ni ubuntu.
Kingdom of God Ministry yateguye igitaramo mpemburabugingo