× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Bahawe ubwishingizi bwo kwivuza na Faith Act Ministries bahita biyemeza gucika burundu kuri Magendu-PHOTOS

Category: Development  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kigali: Bahawe ubwishingizi bwo kwivuza na Faith Act Ministries bahita biyemeza gucika burundu kuri Magendu-PHOTOS

Umuryango witwa FAM (Faith Act Ministries) ufite icyicaro mu murenge wa Gatenga, watanze ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelles de sante) ku bantu 100 batishoboye. Ni igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki 06/08/2023.

Ahagana saa cyenda z’Umugoroba ku rusengero rwa ADEPR SGEEM, hahuriye abantu biganjemo ababyeyi nyuma yo gutoranywa ngo bashakirwe ubwishingizi bwo kwivuza.

Uyu muryango FAM wari uhagarariwe n’umuyobozi mukuru Bwana Sibomana Emmanuel. Witabiriwe n’abantu batandukanye harimo uwari uhagarariye n’umwe mu bayobozi b’itorero rya ADEPR SGEEM Bwana Shemu Muhoza.

Madamu Mukeshimana Esther umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza n’iterambere nawe ari mu bitabiriye iki gikorwa, akaba yari yaturutse mu murenge wa Gatenga. Hari kandi na bamwe mu banyamuryango ba FAM barimo bwana Ernest Kagenza ari nawe washinze uyu muryango.

Abanyamuryango ba FAM bari baje babyambariye mu mpuzankano nziza yiganjemo amabara abiri, umweru hejuru ndetse n’umukara hasi.

Abantu 100 barimo abakristo 50 basanzwe basengera mu itorero rya ADEPR Rwampara ndetse n’abandi 50 bari baratoranyijwe n’ubuyobozi bwo mu murenge wa Gatenga hatarebwe idini nibo bahawe ubwo bwishingizi.

Iki gikorwa cyatangijwe n’umuyobozi w’uyu muryango bwana Emmanuel Sibomana asobanurira abari aho amavu n’amavuko y’umuryango FAM ndetse n’igikorwa nyirizina cyabahuje.

Yasobanuye ko uyu muryango washinzwe hagamijwe gufasha abantu bababaye y’aba abo mu itorero ndetse ndetse n’abandi bantu batabarizwa mu itorero babarizwa muri sosiyete isanzwe .

Yagize ati "Icyerekezo cyacu ni ugufasha abantu bababaye,yaba abo mu itorero ndetse no hanze y’itorero ndetse no hanze yaryo.

Paradise.rw yamubajije intego y’uyu muryango, nawe arasubiza ati "Intego yacu ni ugufasha abantu kugira imibereho myiza.

Amavu n’amavuko y’umuryango Faith Act Ministries (FAM)

FAM ni umuryango wavutse mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2023.Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyazanywe na Bwana Ernest Kagenza.

Nyuma yo kugira iki gitekerezo, yakigejejeho bamwe mu bantu batandukanye yarasanzwe aziho kugira inyota yo kuzamura imibereho myiza barimo uyu Emmanuel Sibomana.

Nyuma yo kumva iki gitekerezo bakanagishima, nibwo abantu 10 biyemeje gushinga uyu muryango, binyuzwa mu nzego za leta zibishinzwe bashima iki gitekerezo kugamije kuzamura imibereho myiza y’abantu bari mu kababaro hatitawe ku idini cyangwa itorero uwo muryango uza gutangira ibikorwa mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2023.

Paradise.rw yamubaje uko itorero ryakiriye iki gikorwa cyo gutanga ubwishingizi doreko mu bishyuriwe ubwishingizi barimo abasanzwe basengera mu itorero rya ADEPR. Asubiza, yagize ati"Ubwo twamenyeshaga itorero iki gikorwa, babanje kutubaza turi bantu ki, batubaza impamvu twahisemo gukorana nabo".

Yakomeje asobanura ko basubije ko Imvo n’imvano yo gutangiza iki gikorwa Ku itorero rya SGEEM byaturutse ahanini ku kuba basanzwe bahasengera,bityo bakurikirana ubuzima bwa hafi bw’abakristo bikaborohera kumenya aba Kristo badafite ubushobozi burimo kwiyishyurira ubwishingizi.

Yakomeje avuga ko n’ubwo Ku ikubitiro hishyuriwe abantu 100 ariko batekereza kuba hazishyurirwa abandi mu gihe kiri imbere n’ubwo bafite ibindi bikorwa.

Iki gikorwa kandi kikaba cyarashimishije ubuyobozi bw’umurenge wa Gatenga

Madamu Kankuyu Egidia akaba umukristo muri iri torero rya ADEPR SGEEM akaba umwe mu bishyuriwe ubwishingizi yavuze ko ari umugisha kuba we na bagenzi be bishyuriwe mituelle. Yongeyeho ko ubu hehe no kwivuza magendu ndetse no kurembera mu rugo.

Muhoza Shemu umwe mu bayobozi b’Itorero rya ADEPR Segemu yashimiye FAM ku bwo kuzirikana abakene anabasabira umugisha ku Mana.

Mukeshimana Esther Umujyanama w’imibereho myiza n’iterambere nawe yashimiye FAM avuga ko kuba abantu 100 bishyuriwe ubwishingizi bizatuma abantu bivuza ku gihe kandi bikagabanya imfu z’abana ndetse n’abagore batwite.

Uretse kwishyurira abatishoboye ubwishingizi mu kwivuza,uyu muryango FAM mu ntego zabo harimo gutera inkunga imishinga iciriritse hagamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ikindi, uyu muryango urateganya kuzajya wishyurira amafaranga y’ishuri abantu batishoboye nk’uko umuyobozi wawo yasoje abisobanura.

Bwana Sibomana Emmanuel (CEO/FAM)

Kagenza Ernest (Founder of FAM)

CEO wa FAM ashyikiriza Shemu sheki iriho amafaranga y’ubwishingizi yagenewe abantu 50 basengera ADEPR SGEEM

Abanyamuryango ba FAM mu mwambaro mwiza cyane

Bishimiye cyane ubufasha bahawe na FAM

Ifoto y’Urwibutso: Abanyamuryango ba FAM ndetse na Bwana Shemu wari uhagarariye ADEPR muri iki gikorwa

REBA AMASHUSHO Y’UKO IKI GIKORWA CYAGENZE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.