× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Clapton Kibonge yiyemeje gufasha Eric wakuwe munsi y’umuferege agiye gushakiramo imibereho

Category: Development  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Clapton Kibonge yiyemeje gufasha Eric wakuwe munsi y'umuferege agiye gushakiramo imibereho

Umunyarwenya, umwanditsi wa filime zirimo n’izamamaza ubutumwa bwiza nk’Icyaremwe Gishya ndetse akanyuzamo akanakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yiyemeje gufasha umusore wakuwe munsi y’umuferege.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, umusore abenshi bagarutseho ko yakoze ikosa ryo kurutisha bateri ya telefoni ubuzima bwe kandi ari impano ikomeye Imana yahaye abantu, amafoto ye yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamuserereza ko yashakaga kwiyahura, cyane ko iyo batiri yari yatawe n’abandi yashatse kuyitoragura agahera mu muferege.

Ni umusore witwa Dukuzumuremyi Eric uri mu kigero cy’imyaka 25 usanzwe ucuruza isambusa mu Migi wa Rwamagana. Yaheze mu muferege nyuma yo kwinjiramo agiye gushakishamo batiri ya telephone yari yatawemo n’umuturage, ariko uwo muturage we ntiyari akibyitayeho.

Byasabye ko abapolisi bahagera bagasenya uyu muferege bakamukuramo, ku bw’amahirwe bagasanga akiri muzima nyuma y’isaha n’igice yari amazemo.

Clapton Kibonge yanze kumurebera ku ruhande rumwe nka bamwe babazaga bati yagiye gukorayo iki? Yamubonyemo umukozi kuko asanzwe acuruza amasambusa, kandi akaba yari agiye gukura iyo batiri mu muferege ku bwo gushaka uko yayibyazamo amafaranga, aho kugira ngo yishore mu bindi bikorwa by’ubwambuzi cyangwa ubujura.

Mugisha Emmanuel na we wakuriye mu buzima butoroshye ariko ubu akaba ari Icyaremwe Gishya, Clapton Kibonge n’andi mazina agendanye n’ibyo akora nyuma yo kugera kuri byinshi, yabaye umwe mu gihumbi wagiriye impuhwe uyu musore mu magambo yavuze agira ati: “Umuzi aduhe nimero ye tumuhe akazi cyangwa tumuhe igishoro kuko rwose yanze kwiba.”

Bibiliya ni yo ivuga ngo amafaranga ni umuzi cyangwa isoko y’ibibi byose kandi koko ni yo yari atumye uyu musore ukiri muto yiyemeza kumanuka hafi mu muferege. Hari uwamutanzeho igitekerezo agira ati: “Ikigero cy’ubukene kiri mu Gihugu aho umuntu atita ku buzima bwe akita ku mafaranga ari bumuramire uwo munsi.”

Ibi byose birushaho kugaragariza abazi Imana ko iherezo ry’iyi si ryegereje, kuko Imana isezeranya abayubaha kuzabaha ibyo bakeneye byose nk’uko bigaragara mu Gitabo cya Yesaya by’umwihariko mu gice cya 65 no mu Byahishuwe igice cya 21 by’umwihariko ku murongo wa 4 uvuga ko ibituma abantu baboroga byose harimo n’inzara bizibagirana.

Yitwa Eric, yakuwe mu muferege nyuma yo guheramo agiye gushakamo batiri ya telefoni

Ufite nimero z’uyu musore wazisiga ahatangirwa ibitekerezo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.