Itorero rya ADEPR ryafatanyije n’u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umurimo uba buri mwaka, ku wa 1 Gicurasi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR ryanyujije itangazo ku rubuga rwayo rwa X yahoze ari Twitter rigira riti: “Uyu munsi Itorero ADPER ryifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.”
Itangazo ryakomeje rivuga ibyo Umushumba Mukuru w’Itorero Rev Ndayiseye Isaie yakoze kuri uyu munsi rigira riti: “Umushumba Mukuru yashimiye abakozi b’Itorero uruhare rwabo mu gushyigikira icyerekezo cyaryo cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye, hifashishijwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.”
Ibi yabivugiye mu kiganiro cyahuje abakozi basaga ibihumbi 3,800 bo mu Itorero rya ADEPR hifashishijwe ikoranabuhanga. Umushumba Mukuru Ndayizeye Isaie yashimiye abagize itorero bose n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye, abashimira by’umwihariko uruhare bagira mu murimoukorwa, abasaba ko ubwo bufatanye bukomeza kugira ngo Itorero muri rusange rigere kuri byinshi.
Ubusanzwe, uyu munsi umaze imyaka irenga ijana wizihizwa ku isi hose, kuko watangiye kwizihizwa ahagana mu myaka ya 1886, utangiriye muri Leta Zunze Ubumwe z‘Amerika, ukaba ufite inkomoko ku cyiswe ’Haymarket affair, imyigaragambyo yabereye i Chicago muri uwo mwaka, abakozi basaba igabanwa ry’amasaha y’akazi akagirwa amasaha 8 ku munsi nk’uko biri kuri ubu.
Abantu benshi bakunze kuwita “May day” cyangwa (umunsi wa Gicurasi), ukaba uzwi ku izina ry’umunsi mpuzamahanga w’umurimo kuko wizihizwa n’isi yose, bivuye ku gitekerezo cy’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Raymond Lavigne, wasabye ko buri tariki ya mbere Gicurasi hajya hibukwa abakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y’i Chicago.
Uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo waje kwemezwa mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa.
Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryifurije abakozi bose by’umwihariko abakozi baryo umunsi mwiza w’umurimo mu gihe riri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote, by’umwihariko ibihe by’Amasengesho y’Ububyutse azamara iminsi icumi.
Aya masengesho azamara iminsi icumi azabamo no kwiyiriza ubusa, kuva ku wa 9 agere ku wa 19 Gicurasi 2024 mu matorero yose yo mu Rwanda, ku ntego igira iti: “Kuzura Umwuka Wera no kuyoborwa na We.”