Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, Kiliziya Gatolika ku isi hose ni rimwe mu madini yifatanyije mu kwizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umurimo uba kuri iyi tariki buri mwaka.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi, yatuye igitambo cya Misa y’abakozi ba Diyoseze ya Kabgayi muri serivise zitandukanye, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wizihizwa n’isi yose.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yagize ati: “Imana ni yo yaremye umuntu mu gikorwa cy’iremwa. Umurimo ni umuhamagaro wacu kandi muri wo dukomeza igikorwa cy’iremwa, ni na ho duhurira na Yezu: mu burobyi, mu biro aho dukorera, nk’uko byagenze atora Intumwa.”
Kiliziya Gatolika, yagennye ko Umunsi w’Umurimo uba umunsi wo kuzirikana agaciro k’umurimo, no gufatira hamwe ingamba zo kuwunoza, kugira ngo ugirire akamaro buri wese. Yagize iti: “Icyo mukora cyose muge mugikora mwimazeyo nk’Abakorera Nyagasani, muzirikana ko muzahembwa na Nyagasani, umurage yageneye abe.”
Padiri Valens Niragire, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, ni we wayoboe igitambo cya Misa yo guhimbaza Umunsi w’Umurimo ku bakozi b’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.
Nyuma ya Misa, abakozi ba serivise zitandukanye z’Inama y’Abepisikopi bahuriye mu biro by’Inama y’Abepisikopi mu birori by’uyu Munsi Mukuru wa Mutagatifu Yozefu, Umurinzi w’Abakozi, ukaba n’Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umurimo.
Kiliziya Gatolika ifata uyu Munsi w’Umurimo nk’inzira y’ubutagatifu, ikaba ari yo mpamvu bahora basaba Nyagasani gukomeza amaboko y’abakozi bose bakorana umwete.
Uyu munsi umaze imyaka irenga ijana wizihizwa ku isi hose, kuko watangiye kwizihizwa ahagana mu myaka ya 1886, utangiriye muri Leta Zunze Ubumwe z‘Amerika, uza kwemezwa mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa.
Ufite inkomoko ku cyiswe ’Haymarket affair, imyigaragambyo yabereye i Chicago muri uwo mwaka, abakozi basaba igabanwa ry’amasaha y’akazi akagirwa amasaha 8 ku munsi nk’uko biri kuri ubu.
Abantu benshi bakunze kuwita “May day” cyangwa (umunsi wa Gicurasi), ukaba uzwi ku izina ry’umunsi mpuzamahanga w’umurimo kuko wizihizwa n’isi yose, bivuye ku gitekerezo cy’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Raymond Lavigne, wasabye ko buri tariki ya mbere Gicurasi hajya hibukwa abakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y’i Chicago.
Abakozi ba serivise zitandukanye z’Inama y’Abepisikopi bahuriye mu biro by’Inama y’Abepisikopi mu birori by’uyu Munsi Mukuru wa Mutagatifu Yozefu.