× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru y’abana b’abakobwa biteje imbere binyuze mu bubaji - Ku munsi ashobora gutahana 50,000 Frw

Category: Development  »  August 2023 »  Ruzindana Jackson

Inkuru y'abana b'abakobwa biteje imbere binyuze mu bubaji - Ku munsi ashobora gutahana 50,000 Frw

Mu dukiriro no mu mashuri yigisha umwuga w’ububaji, umubare w’abakobwa bakora uyu mwuga uracyari muto cyane, ibintu abakora uyu mwuga bavuga ko biterwa ahanini no kwitinya.

Agakiriro ka Gisozi ni kamwe mu dukiriro tugaragaramo umubare muto w’abana b’abakobwa bakora ububaji.

Uwamahoro Chantal ni umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26, amaze imyaka 3 mu kazi kububaji. Akaba abaza ibikoresho bitandukanye birimo inkoni za maridishya, ibitanda ndetse nibindi bitandukanye.

Tumusanze mu kazi ke ka buri munsi mu gakiriro ka Gisozi. Avuga ko mu itangira bitari byoroshye gusa akaba ageze kurwego rwiza aho ku munsi ashobora no gutahana amafaranga 50,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ati: ”Nabitangiye mbona nta mikorere, bambwira ngo ni iby’abagabo ndatinyuka ntera mu kirenge cy’abagabo mbona abantu bose babikora. Ubu umuryango wanjye ubayeho neza nywutunze neza kandi hari nabandi nigisha”.

Iradukunda Umuhoza Yvette amaze imyaka 5 mu mwuga w’ububaji nawe tumusanze mu gakiriro ka gisozi, aho abaza ibikoresho bitandukanye byiganjemo ibyo kumeza nk’amasahani, udukombe n’udusorori tubajwe mu giti twifashishwa kumeza. Kuri ubu akaba yarabashije kwigurira imashini akoresha mu kazi ke ka buri munsi.

Ati: “Aka kazi kanteje imbere cyane, kuko mubijyanye na makora ntakintu nkena kuko mbikura muri aka kazi kanjye nkora. Nabashije kugura iyi mashini yanjye imfasha gukora akazi kanjye”

Uwamahoro Chantal avuga ko kuba umubare w’abakobwa n’abagore bakora uyu mwuga ukiri muto cyane biterwa ahanini no kwitinya cyangwa gusuzugura akazi, ibintu ahuriyeyeho na mugenzi we Yvette, bagasaba bagenzi babo kwitinyuka bagakura amaboko mu mufuka bagakora.

Ati: ”Imyumvire yabo rero bakwiye kuyishyira hasi, akazi kose iyo wagatinyutse ugomba kugakora. Tubahaye ikaze nibaze tubigishe dukore”.

Yvette ati: “Inama nabagira abo bakobwa bagenzi banjye ni ugukura amaboko mu mufuka, ikindi nabwira abana b’abakobwa uyu murimo ni mwiza cyane kuko hariho abakunda ibyo ukora kuko ubukora nk’umwana w’umukobwa bagashaka kuguteza imbere”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birajwe ishinga no kurandura ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, niyo mpamvu abagore badakwiye gusigara inyuma mu kwiga imyuga. Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukongera abanyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bakagera kuri 60% bitarenze 2024.

Arasaba abakobwa bagenzi be kwitinyuka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.