Muri Kigali hamaze iminsi ibiri hari kubera amahugurwa mpuzamahanga yiswe "East African Teen Challenge Staff Training", yateguwe n’umuryango mpuzamahanga witwa Teen Challenge.
Kuri uyu wa Gatandatu, wari umunsi wa kabiri w’amahugurwa yo guha ushobozi abavuye hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni amahugurwa yibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge no kwigisha urubyiruko mu miryango ndetse n’urucumbikirwa mu bigo bitandukanye uburyo bwo guharanira ubuzima bwuzuye umunezero, buzira ibiyobyabwenge n’ibindi bisa nabyo bihungabanya ubuzima.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’ibihugu butandukanye nka DR Congo, Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi ndetse n’abanya-Rwanda. Abayitabiriye bose bashyize hamwe ndetse bigishwa uburyo bwo gufasha urubyiruko rucumbikiwe mu bigo ngororamuco ndetse na za rihabu (rihab) muri uyu muryango Teen Challenge ukorera muri ibyo bihugu, bakamenya uko bafasha abantu kuva mu biyobyabwenge.
Muri aya mahugurwa hatanzwe impuguro mu nyigisho zatanzwe na bamwe mu bayobozi barimo uwa Teen Challenge Oklahoma, Wayne Gray ndetse n’uwa Living Free ku isi, Grey Keylon. Habaye kandi agahe ko kuramya no guhimbaza.
Yitabiriwe n’abakozi (staff) bo muri ibyo bihugu byavuzwe haruguru, babarizwa mu Muryango wa Teen Challenge. Yitabiriwe kandi n’abapastori bigishijwe porogaramu (program) yo kubaho wisanzuye ( Living Free cyangwa Vivre Libre), ikaba ari porogaramu ikora muri Teen Challenge no mu nsengero.
Asobanura kuri iyi porogaramu, Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba, Pastor Willy Rumenera, yavuze ko ari porogaramu izaha ubushobozi abayobozi b’Itorero. Yagize ati "Iyi ni porogaramu igaragaza uko itorero ryakemura ikibazo cy’ibiyobyabwenge".
Pastor Willy yakomeje avuga ko iki atari ikibazo cyoroshe cyangwa "twajenjekana". Yagize ati "Iki kibazo gihangayikishije abantu bose ndetse n’inzego zose. Polisi irahanganyitse, igihugu kirahangayitse, ababyeyi n’itorero barahangayitse". Gusa agashimangira ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge ari ikibazo cyo mu mutima.
Bamwe bumva ko akenshi kubatwa n’ibiyobyabwenge ari ibibazo bishamikiye kuri Discipline bigatuma hafata umwanzuro wo kujyanwa mu bigo nk’Iwawa mu gihe abavuga ko ari uburwayi bajyanwa mu bitaro bakajya guhabwa imiti ariko Teen Challenge yo bavuga ko ari ikibazo cyo mu mutima. Bakagakomeza bavuga ko iyo umutima w’umuntu uhindutse no hanze birikora ’automatic’.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abasore barenga 16 baririmbye banayobora kuramya no guhimbaza Imana kubera basobakiwe nuko kubaho wisanzuye (Living Free). Hatangiwemo ubuhamya bwa benshi baciye ukubiri n’ibiyobyabwenge.
Teen Challenge mu gufasha abafite ibyo bibazo basobanuye ko bita kumuzi wikibazo cyo kubaho uhangayitse bishobora kuba byaterwa nibintu bitandukanye birimo umujinya,ubukene,ubupfubyi nibindi.
Umuyobozi wa Living Free, Grey Keylon yongeye gushimangira ko ibyangiza ukubaho kwabantu atari ibiyobyabwenge gusa, ko bashobora kuba bafite ibibazo by’agahinda gakabije, uburakari, barabaswe na filime z’urukozasoni.
Ibi byose ni byo bibandaho bafasha uwabaswe kugira ngo akizwe ahure n’Imana. Teen Challenge muri ’Counselling’ bakora bashakira umuzi mu ijambo ry’Imana
kuko rifite igisubizo kuruta ibindi.
Aya mahugurwa yabereye mu kugo cya AEE Rwanda, arakomeza no kuri iki Cyumweru ari nawo munsi wa nyuma wayo. Ni mu giterane gikomeye kibera i Kabuga kuri Gare, bikaba biteganyijwe ko hatangwa n’impamyabushobozi ku banyeshuri bamaze igihe bafashwa kuva mu biyobyabwenge. Iyi ’Graduation’ izabera Jalia garden i Kabuga.
Ubwo Pastor Willy yakiraga i Kanombe abashyitsi bakuru bitabiriye aya mahugurwa