× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amatorero menshi yizihije umunsi wahariwe kuzirikana aho ubutumwa bwa Yesu butaragera ku isi

Category: Ministry  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amatorero menshi yizihije umunsi wahariwe kuzirikana aho ubutumwa bwa Yesu butaragera ku isi

Ku wa 24 Gicurasi 2026, habaye umunsi mpuzamahanga wiswe International Day for the Unreached, ugamije gukangurira Abakristo ku isi yose gusengera no gutekereza ku bantu babarirwa muri za miliyari bataramenya ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu munsi wizihizwa kuri Pentecote buri mwaka, ugamije kwibutsa abantu ko hari ibice byinshi by’isi bitarageramo amatorero, inyigisho za Bibiliya cyangwa Abakristo babasha gufasha abandi kumenya Kristo.

David Bogosian, uyobora umuryango Alliance for the Unreached, yavuze ko mu bihugu byinshi harimo n’u Buhinde, hakiri abantu benshi bafite imyumvire itari iyo ku bukristo, ndetse bamwe bakarwanya ubutumwa bwiza kubera ibyo bumvise nabi cyangwa ibyo babwiwe kuva kera.

Yatanze urugero rw’umusore wo mu Buhinde wahoze yanga cyane Abakristo. Uwo musore yumvaga Abakristo ari abantu babi kandi bafite imyizerere idasanzwe. Ariko ubuzima bwe bwahindutse nyuma y’uko murumuna we arwaye bikomeye.

Mu gihe abaganga bari bamaze kuvuga ko uwo murwayi ashobora gupfa, hari ababwirizabutumwa babiri bageze mu mudugudu wabo bavuga ko Yesu ashobora gukiza indwara. Umuryango w’uwo musore ntiwashakaga kumva iby’ubukristo, ndetse wanze ko abo babwiriza basengera uwo murwayi.

Nubwo byari bimeze bityo, uwo musore yaje gusenga wenyine mu izina rya Yesu asabira murumuna we, maze uwo murwayi ahita akira ako kanya. Icyo gitangaza cyatumye yemera Kristo, ariko byamuviriyemo kwirukanwa iwabo n’ababyeyi be.

Nyuma yaho yakiriwe n’Abakristo bo mu kandi gace, ajya kwiga Bibiliya ndetse aza guhugurwa uburyo bwo gutangiza amatorero no gufasha abandi kumenya Imana. Ubu ngo muri ako gace hamaze kuvuka urujya n’uruza rw’abemera benshi.

David Bogosian yavuze ko imwe mu nshingano z’abamisiyoneri ari ugufasha abantu gusobanukirwa neza ubutumwa bwiza no gukuraho imyumvire mibi abantu baba bafite ku bukristo.

Abategura uyu munsi mpuzamahanga bavuga ko kuri ubu ku isi hari abantu benshi cyane badafite uburyo bwo kumenya ubutumwa bwa Yesu. Hari amoko arenga 3,000 abarizwa mu bice bita frontier people groups, aho usanga Abakristo ari bake cyane cyangwa nta bo bafite rwose.

Muri uyu mwaka kandi bakoze ikarita yo kuri internet abantu bashobora kujyaho bagasengera ibihugu cyangwa amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza. Iyo umuntu asengeye agace runaka, ako gace gahita kamurika kuri iyo karita, nk’ikimenyetso cyo kugasengera.

Bogosian yavuze ko intego yabo ari “ukumurikisha iyo karita yose” nk’ikimenyetso cy’uko isi yose yasengewe kandi ko ubutumwa bwiza bukomeje kugera kure.

Yongeyeho ko nubwo hari ibihugu byinshi bigora abamisiyoneri gukora umurimo wabo, harimo ibyo bita ibihugu bifunze cyangwa bifite ubutegetsi butemera ibikorwa by’ivugabutumwa, hari uburyo bwinshi Abakristo bashobora gukomeza gufashamo binyuze mu gusenga, gutanga inkunga cyangwa kujya gufasha aho bishoboka.

Yasoje ashishikariza Abakristo gutekereza uburyo impano zabo, akazi kabo cyangwa ubushobozi bafite byakoreshwa mu kugeza ubutumwa bwiza aho butaragera, avuga ko buri muntu afite umwanya ashobora gukoreramo Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.