× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki Umwepiskopi wo muri Indoneziya yikuye mu mubare w’abazagirwa "Karidinali" ?

Category: Ministry  »  October 2024 »  Sarah Umutoni

Kuki Umwepiskopi wo muri Indoneziya yikuye mu mubare w'abazagirwa "Karidinali" ?

Myr Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya yivanye mu mubare w’abazashyirwa mu rwego rwa Karidinali tariki 7 Ukuboza 2024, baherutse gutorwa na Papa Fransisiko.

Umuvugizi wa Vatikani yatangaje ko uyu mwepiskopi yasabye ko atagirwa Karidinali nyuma yo kwemezwa na Papa Fransisiko muri 21 azashyira muri uru rwego tariki 7 Ukuboza 2024.

Avuga ko impamvu yabimuteye ari uko yifuza gukomeza kwitangira umuryango w’Imana nk’umusaserdoti n’umwepiskopi.

Iki cyemezo kikaba cyatumye abari kuzashyirwa mu rwego rwa Karidinali tariki 7 Ukuboza baba 20 aho kuba 21 nk’uko Papa Fransisiko yari yabitangaje.

Myr Syukur afite imyaka 62 akaba aba mu muryango w’Abafaransisikani. Guhera muri 2014 ni bwo yagizwe umwepiskopi wa Bogor, Diyosezi iherereye mu Mujyepfo y’Umurwa mukuru wa Indoneziya Jakarta.

Kuva 2001 kugera 2009, Syukur yari Umuyobozi Mukuru w’Abafaransisikani muri Indoneziya. Muri 2009, yagizwe uhagarariye Abafaransisikani mu bihugu bya India, Pakistan, Japan, Australia, New Zealand na Indonesia.

Myr Syukur kandi yagiye ahabwa n’ubundi butumwa butandukanye mu nama y’Abepiskopi muri Indoneziya.

Umwepiskopi wo muri Indoneziya yikuye mu mubare w’abazagirwa "Karidinali" ?

Src: Kinyamateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.