Myr Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya yivanye mu mubare w’abazashyirwa mu rwego rwa Karidinali tariki 7 Ukuboza 2024, baherutse gutorwa na Papa Fransisiko.
Umuvugizi wa Vatikani yatangaje ko uyu mwepiskopi yasabye ko atagirwa Karidinali nyuma yo kwemezwa na Papa Fransisiko muri 21 azashyira muri uru rwego tariki 7 Ukuboza 2024.
Avuga ko impamvu yabimuteye ari uko yifuza gukomeza kwitangira umuryango w’Imana nk’umusaserdoti n’umwepiskopi.
Iki cyemezo kikaba cyatumye abari kuzashyirwa mu rwego rwa Karidinali tariki 7 Ukuboza baba 20 aho kuba 21 nk’uko Papa Fransisiko yari yabitangaje.
Myr Syukur afite imyaka 62 akaba aba mu muryango w’Abafaransisikani. Guhera muri 2014 ni bwo yagizwe umwepiskopi wa Bogor, Diyosezi iherereye mu Mujyepfo y’Umurwa mukuru wa Indoneziya Jakarta.
Kuva 2001 kugera 2009, Syukur yari Umuyobozi Mukuru w’Abafaransisikani muri Indoneziya. Muri 2009, yagizwe uhagarariye Abafaransisikani mu bihugu bya India, Pakistan, Japan, Australia, New Zealand na Indonesia.
Myr Syukur kandi yagiye ahabwa n’ubundi butumwa butandukanye mu nama y’Abepiskopi muri Indoneziya.
Umwepiskopi wo muri Indoneziya yikuye mu mubare w’abazagirwa "Karidinali" ?
Src: Kinyamateka