× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya impamvu "Umuyoboro" ya Alexis Dusabe itazasibangana mu mateka - INDIRIMBO N’AMATEKA (Part 1)

Category: Ministry  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Menya impamvu "Umuyoboro" ya Alexis Dusabe itazasibangana mu mateka - INDIRIMBO N'AMATEKA (Part 1)

Abantu benshi bafashwa n’Indirimbo kandi bamwe bakazisengeramo. Uretse kuba indirimbo ari kimwe mu gishibura ibyishimo, hari n’iririmbo zizamura umuntu mu mwanya w’amasengesho ndetse n’izikomeza ukwizera, zikavura ishavu n’agahinda.

Mu gice cyacu cya mbere cy’Indirimbo n’amateka, turagaruka ku bigwi by’indirimbo umuyoboro ya Alexis Dusabe. Ni indirimbo yafashe imitima y’abantu isubizamo benshi ibyiringiro. 

Abo mu gihe cy’iyi ndirimbo bayibukira ku njyana iryoshye kandi ibyinitse yazamuraga ibihumbi n’ibihumbi by’abantu mu bitaramo. Injyana yayo iryoshye biri mu bituma iyi ndirimbo idateze kuva mu mitwe y’abantu bayikunda.

Iyi ndirimbo yihariye na none ku magambo (ubutumwa/Lyrics). Ni amagambo adasanzwe asobanura ibintu bihambaye bikumbuza abantu ijuru nyuma yo kwiyambura ibirushya abantu ndetse n’imiyaga y’ubu buzima. Aya magambo ahora aryohera benshi, akaba ari nayo mpamvu izahora ar’amateka.

Iyi ndirimbo mu bigwi byayo ntitwakwibagirwa inshuro nyinshi yihariye urutonde mu kiganiro "Intashyo" cya Radio Rwanda. Yarakunzwe bikomeye wongere ngo yarakunzwe. Na n’ubu kandi iracyakunzwe, umugabo wo kubihamya no uwitabira ibitaramo Alex Dusabe ayiririmbamo. Iyo ayigezeho, biba ibindi bindi kubera uburyo iryohera benshi.

Nitwasoza aka gace tutavuze Alexis Dusabe ha mbere aha uburyo ki yubatse izina, akaba ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe n’abantu b’ingeri zose. Yitabiriye ibitaramo hafi ya byose bikomeye muri Gospel yo mu Rwanda, Burundi n’ahandi hatandukanye.

Alexis Dusabe ni umukristo uhamye w’Itorero ADEPR, akaba azwi mu babaye inkingi ya mwamba muri korali Hoziyana izwi mu makorali y’ibikomerezwa mu gihugu kandi afite amateka muri ADEPR yaba ubu ndetse na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gace kacu k’indirimbo n’amateka tuzajya tubagezaho indirimbo yakunzwe ndetse n’amwe mu mateka magufi yaranze umuhanzi wayiririmbye, amafoto ye ya cyera n’ay’ubu.

Turirimbane indirimbo y’amateka "Umuyoboro" ya Alexis Dusabe:

Umuyoboro ungezaho amakuru
Y’imuhira aho ngenda ngana
Iyo maze gutunganirwa nawo
Mpita nzinukwa iby’ubu buzima
Mpita nta byose maze nkibagirwa
Amarushywa yo muri ubu buzima

Umuyoboro ungezaho amakuru
Y’imuhira aho ngenda ngana
Iyo maze gutunganirwa nawo
Mpita nzinukwa iby’ubu buzima
Mpita nta byose maze nkibagirwa
Amarushywa yo muri ubu buzima

Kubabara nabyo mba mbiretse
Kuko nta gaciro biba bigifite
Kuko ubwuzu n’ibyiza mbona iyo ngana iyo
Bituma nsuzugura iby’iki gihe
Kuko ubwuzu n’ibyiza mbona iyo ngana iyo
Bituma nsuzugura iby’iki gihe

Umuyoboro ungezaho amakuru
Muri iki gihe ufite akazi kenshi
Kuko ujya umpuza n’umukunzi wanjye
Muganyira na we ampumuriza
Intashyo nyinshi ajya anyohereza
Zirambwira ko imirimo igeze kure

Umuyoboro ungezaho amakuru
Muri iki gihe ufite akazi kenshi
Kuko ujya umpuza n’umukunzi wanjye
Muganyira na we ampumuriza
Intashyo nyinshi ajya anyohereza
Zirambwira ko imirimo igeze kure

Ubwo nzabana n’umukunzi wanjye
Tugumane ubudatandukana
Amarushywa n’imiraba byo muri ubu buzima
Bitacyongeye kuntanya na we
Amarushywa n’imiraba byo muri ubu buzima
Bitacyongeye kuntanya na we

Yemwe bakobwa b’I Yerusalemu
Ntimutangazwe nuko nirabura
Hari igihe muzamenya uwo ndiwe
Maze kwiyambura ubushwambagara
Igihe cy’intashyo kizarangira ubwo
Maze nisangira umukunzi wanjye

Ubwo nzabana n’umukunzi wanjye
Tugumane ubudatandukana
Amarushywa n’imiraba byo muri ubu buzima
Bitacyongeye kuntanya na we

Ubwo nzabana n’umukunzi wanjye
Tugumane ubudatandukana
Amarushywa n’imiraba byo muri ubu buzima
Bitacyongeye kuntanya na we

Ubwo nzabana n’umukunzi wanjye
Tugumane ubudatandukana
Amarushywa n’imiraba byo muri ubu buzima
Bitacyongeye kuntanya na we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.