Ku wa 7 Kamena 2025, Umurizabageni Nadia, umusizi w’amarangamutima uzwiho gusuka amagambo akora ku mitima y’Abanyarwanda n’abanyamahanga, yasohoye igisigo gishya yise “Kibondo”.
Ni igisigo kidasanzwe cyuzuyemo impanuro n’umugisha wihariye, aho yifashishije amagambo yuje ubwiza mu kwifuriza abana ubuzima bwiza, umutekano n’ahazaza heza.
Iki gisigo gishya cyanditswe na Nadia ubwe, amajwi akorwa na Baba Sol, na ho amashusho atunganywa n’umuhanga mu gukora videwo witwa Patient For Sure, producer ukomoka mu Burundi ariko ubu abarizwa mu Rwanda, aho ahagarariye Focus Studio ndetse akaba na producer wa TFS (Trinity For Support).
Iki gikorwa cyose cyatewe inkunga n’Umurage Art, ishami rya TFS riyobowe n’icyerekezo cyo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu buhanzi bufite ishingiro.
Mu gisigo “Kibondo”, Umurizabageni avugana n’umwana w’ikibondo, atambutsa ubutumwa bukomeye bwuje ibyishimo n’umugisha: "Teta birakwiriye kibondo, useke ususuruke. Uwakwibarutse nta rwango, na Rurema yagutatse uko bikwiye... Berwa kirezi cyera..."
Avugamo urukundo adashidikanyaho afitiye umuryango n’abana, ndetse n’icyizere agirira ingabo z’u Rwanda, abo afata nk’inkingi y’umutekano. Agaruka ku ngabo z’u Rwanda avuga ko zitagoheka mu gucunga umutekano, zishaka amahoro ubutitsa nta nkomyi. Bityo ikibondo gikwiriye gutekana...
Iki gisigo ni nk’impanuro nziza aha abana bose — cyane cyane umwana avugisha nk’umuvandimwe we — abifuriza gukura neza, kwirinda ibibi, no kugira indangagaciro ziranga intwari. Ati: "Uzaguha inka uzakure ubwatsi, uzaguhemukira umuhunge, uzarye akagabuye, ugire neza wigendere..."
Yashimiye by’umwihariko Focus Studio, The Vibes Studio, ndetse n’ikinyamakuru Kigali Connect ku ruhare bagize mu gutuma iki gisigo kigera ku Banyarwanda n’abandi bumva Ikinyarwanda.
Mu gihe “Kibondo” kinjiye mu ruganwa rw’ibisigo bikora ku mitima, gifite ubutumwa bwimbitse kandi bukenewe muri sosiyete y’iki gihe, Umurizabageni Nadia agaragaje ko ari intangarugero mu buvanganzo bwuzuye ubumuntu, urukundo n’indangagaciro zubaka u Rwanda n’Abakristo muri rusange.
FATA UMWANYA W’IMINOTA INE UREBE KANDI WUMVE IKI GISIGO KURI YOUTUBE: