Umuramyi akaba n’umunyamakuru Dominic Ashimwe uzwi ku izina rya Dominic Nic yahuguranye ineza umuhanzi Emmy ku bw’indirimbo "Yarakibirinduye" yakoranye na Eric Dancer.
Nyuma y’amasaha 2 iyi ndirimbo igeze hanze, umuhanzi Emmy yayishyize mu rubuga rwitwa AGT ruhuriwemo n’abahanzi b’ibyamamare, abanyamakuru, abashumba n’abandi bantu bavuga rikijyana muri Gospel.
Muri iyi ndirimbo Emmy aragira ati: "Yarakibirinduye, acyicara hejuru Yesu wacu ni muzima ngaho ni muhumure". Mu by’ukuri iyo wumvise iyi ndirimbo, ntabwo wasobanukirwa icyo Yesu yabirinduye akacyicara hejuru.
Nyuma yo kureba iyi ndirimbo, Dominic Ashimwe kwiyumanganya byamunaniye ifuhe nk’irya Finehasi rirazamuka ahugura Twagirumukiza Emmanuel uzwi ku izina rya Emmy, ko kugira ati: "Ariko abantu mwandika indirimbo nk’izi, mbere yo kuzisohora mufata umwanya ungana gute wo kuyungurura ibyo mwanditse?
"Ubu wowe nyirayo warabanje wishyira mu mwanya w’umuntu uzayumva, abaye ari wowe uyumvise ni iki wasigarana koko? Mwaretse kuzana urwenya no gukina comedy mu Butumwa Bwiza bwa Yesu Kristo bene da!"
Arakomeza ati "Gushakira Hit mu bintu nyirabyo yameneye amaraso ko bitagwa neza ababikinisha! Iyi ndirimbo ndayirebye yose, ndumiwe neza neza!! Mbivuze neruye iyi si indirimbo yo gushimwa no gukomerwa amashyi rwose;
Ubu nyirayo araje nibamuha interview abeshye isi ngo ni Mwuka Wera wayimuhaye kuyikora uku imeze?"
Mu bandi bavuze kuri iyi ndirimbo harimo Laetitia Dukunde Mulumba umuramyi ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu muramyi yabajije Byumvuhore Frederic Umuyobozi w’ikinyamakuru cya Gospel Time ati: "Iyi ndirimbo irimo iki we ? Mpise ngira ubwoba bwo kuyumva ngwino hirya aha plzz"
Byumvuhore Frederic we yari yumiwe aho byamusabye kwiyambaza umuramyi akaba n’umunyamakuru witwa Daniel Svenson uzwiho ubusesenguzi bwo ku rwego rwo hejuru mu myandikire aho yagize ati: "Svensson andebere uko byifashe nabona ari ngombwa azatange inkunga yo gufasha abantu guhimba indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu".
Umubyeyi uzwi ku izina rya Mama Yza yifashishije icyongereza agaragaza ko indirimbo nta kibazo ifite ko uyu mwanditsi ibyo yakoze byose yabikoze agamije kuzana udushya. Yagize ati: "To me this is song has no problem the guy was creative to be able to speak to the audience he wants to reach out to in the language they understand better! Wenda imbyino zirimo njyewe zirandenze ariko the message is clear!"
Byumvuhore wasaga n’umukinnyi wo hagati ukina ku 8 ushinzwe guha imipira abataka yunzemo ati: "Nyamara abatanze comments ubanza baganishaga ku butumwa buvuga ko Yesu yabirinduye igitare akakicara hejuru. Ndimo nimajina iyo foto akicayeho".
Umwe mu ba diaspora twahisemo kudatangaza izina rye kuko adakunda kuba yavugwa mu makuru yagaragaje ko hari abahanzi ba Gospel baririmba ubutumwa butari Gospel. Yagize ati: "There I didn’t wanna touch kuko it’s many gospel songs out here that really don’t make sense so outside the Bible line!".
Ati "Navugaga kuri street language yakoresheje muri song hagati assuming he had an intention to reach some type of people!"
Uretse kuba iyi ndirimbo ifite imibyinire idasanzwe wagereranya n’ikimansoro, yumvikanamo urusaku rw’ibyuma biruta amajwi.
Dominic Ashimwe ni umuramyi w’icyamamare. Yamamaye mu ndirimbo zirimo "Ashinmwe", "Nemerewe kwinjira", "Ntihinduka", "Nditabye" n’izindi. Ni umwe mu banyamakuru beza muri Gospel akaba yarakoze kuri Authentic Radio.
Uyu Twagirumukiza Emmanuel wateje saga ni umuhanzi ukomoka mu karere ka Bugesera akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2022. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo zirimo "Ubwami bwiza", "Nisanzeyo", "Twarugururiwe" na "Yarakibirinduye". Ni umuhanzi ubarizwa m Itorero rya ADEPR.
Emmy yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022
Iyi ndirimbo ya Emmy yarakibiranduye ifite message rwose ndatekereza nabavuze ko ntakirimo babizi neza ko Yesu yakibiranduye ndibwirako icyabatunguye cyane ari imibyinire irimo kdi biriya ni creativity ishobora gutuma nabo mutubyiniro mutubari nahandi hahurira abadasobanukiwe ibyubwami bwiza barushaho gukururwa nayo bakumva ubutumwa bwiza
Iyimdirimbo nacyo itwaye iyisi irikwihuta ducyeneye indirimbo zihuta kd twee yaradushimishije ubwo uwo itashimishije yihangane rats emmn komerezaho ducyeneye ibidusetsa
Ariko birumvikana icyo yashakaga kuvuga ni itare Yesu yabirinduye .