× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Insengero zitari nke zafunzwe zizira kugira uruhare mu kwiyicira abayoboke

Category: Ministry  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Kenya: Insengero zitari nke zafunzwe zizira kugira uruhare mu kwiyicira abayoboke

Mu gihugu cya Kenya hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’umupasteri witwa Paul Nthenge Mackenzie wabwiye abakristo be kujya mu ishyamba ryitwa Shakahole forest akabasaba kuyima ibiryo kuko ari bwo Yesu arababonekera.

Abakristo be benshi baramwumviye kugeza aho inzara ibica bagashiramo umwuka. Gusa imibiri y’abapfuye imaze gukorerwa isuzuma ibizwi nka ’Autopsies’, basanze harimo abanizwe, abandi barakubitwa kugeza bapfuye.

Insengero zose zifite aho zihurira n’amahano Paster Paul Nthenge Mackenzie yakoze zabiryojwe, zirafungwa burundu, habanje urwo uyu mupasteri yabarizwagamo rwitwa Good News Internation Ministries, rwafunzwe ku 19 Gicurasi 2023. Aayo mahano yo yari yabaye mu ntago za Mata uyu mwaka.

Urundi rusengero ruzwi rwafunzwe ni Prayer Life Center. N’urundi ruyobowe n’umunyamakuru witwa Ezekiel Odero ukurikiranyweho kugira uruhare mahano yakozwe na Mackenzie aho akurikiranweho gufasha abashakaga kwiyahuza inzara ibamereye nabi, ndetse n’ubwicanyi no gukusanya amafaranga yakoreshwaga n’ibindi. Kugeza ubu insengero zimaze gufungwa zigera kuri 5, nk’uko byatangajwe na AFP.

Mu cyumweru gishize ni bwo igihe cy’iperereza cyari cyaratanzwe cyongereweho iminsi 47 kuko hari ibimenyetso bigikusanwa. Abantu batandukanye n’indi miryango itandukanye basabye leta ya Kenya kugenzura byihariye ibijyanye n’imyizerere muri iki gihugu, kugeza ubu iyo bashatse kuvuga iby’izo mpfu z’abapfiriyemo muri iryo shyamba bisigaye byitwa ‘Shakahola forest massacre.’

Kenya izwi nk’igihugu nanone gifite umubare utari muto w’abakristu, kuko ibi bihamywa n’umubare w’insengero uhaba, kugeza ubu habarizwa insengero zigera ku 4,000 zibaruye. Kenya yagiye ihura kenshi n’ibibazo by’insengero zijandika mu bikorwa by’urugomo.

Muri kamena umugabo witwa Joseph Buyuka, yashinjwaga gufatanya na Mackenzie yiyahuriye kuri kasho ya polisi yanga gutanga amakuru, abandi babiri bari kumwe nawe nabo barararembye cyane bitewe n’igihe bamaza biyicisha inzara.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.