× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Bandikiye Israel Mbonyi ibaruwa isaba kugabanya ibiciro byo kwinjira mu gitaramo

Category: Artists  »  June 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kenya: Bandikiye Israel Mbonyi ibaruwa isaba kugabanya ibiciro byo kwinjira mu gitaramo

Abatuye muri Kenya basabye umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi bafata nk’umuvandimwe wabo kubagabanyiriza ibiciro byo kwinjira mu gitaramo azahakorera, kuko bashaka kujyayo ariko bakaba baratinye ibiciro bihanitse by’amatike.

Bakimara kubona ubutumwa bwa Israel Mbonyi bwo kuhakorera igitaramo, Manager wa Isooko TV mu ijwi ry’Abanyakenya bose, by’umwihariko Abanyamulenge batuye muri Kenya, yamwoherereje ubutumwa bumusaba kugabanya ibiciro by’amatike.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, umwe mu ba managers ba Isooko TV, akaba Umunyamulenge utuye muri Kenya uzwi ku izina rya Zirayi, yagize ati: “Ejo bundi Mbonyi yarapositinze, avuga ko afite igitaramo hano muri Kenya, kandi ituwemo n’abantu benshi, ni ukuvuga Abanyakenya kavukire natwe Abanyamulenge, kandi na Mbonyi ni Umunyamulenge.”

Yakomeje agira ati: “Amaze kuvuga ko afite igitaramo ino, twumvise twishimye, kuko Mbonyi indirimbo ze zagiye zidufasha, urugero nka Nina Siri (iyi ndirimbo yambereye umugisha), ariko icyaje kuba ikibazo ni ibiciro. Tukimara kubona ibiciro imitima yacu yarikanze, ducika intege bitewe n’ubushobozi bwacu buke.”

Zirayi kandi yavuze ko Abanyamulenge nka Israel Mbonyi batuye muri Kenya ari benshi, bityo ko akwiriye kubumva agira ati: “Twebwe nk’Abanyamulenge batuye Kenya turi abantu benshi cyane, ibihumbi byinshi bivuga Ikinyamulenge n’Ikinyarwanda, rero byaratugoye tubona biriya biciro tutazabishobora nubwo tuzatarama. Byaratugoye, ariko Mbonyi turamukunda kuko tutaherukaga kiriya gitaramo.”

Mu butumwa yohereje nk’ibaruwa Manager wa Isooko TV, Zirayi, yabwiye Israel Mbonyi ati: “Mukuru wacu Mbonyi, nkwandikiye runo rwandiko nkumenyesha ko twabonye ubutumwa bwawe bw’igitaramo cyawe, turagukunda. Ariko rero, ugende utugabanyirize ibiciro by’amatike.

Biriya biciro birenze amikoro yacu, kandi uretse amikoro birenze n’ubwenge bwacu. Rero icyo tugusaba, simbivuge ngewe kuko hari abantu hano bafite ifaranga, nk’abafite abagore hanze, bazishyura nta mpungenge pe! Ariko rero bano bandi bose badafite uburyo waturebera uburyo wagabanyamo kabiri.

Gusa ndabigusezeranyije, twaba dufite amafaranga, twaba tutayafite, tuzatarama kandi tuzaza, tuzagukoraho. Dushaka ko uturirimbira Nina Siri, ariko twaba dufite amafaranga cyangwa tutayafite tuzaza.”

Israel Mbonyi azakorera igitaramo muri Kenya ku wa 10 Kanama 2024, bikaba bivugwa ko ari ho afite abafana benshi kuruta abo afite mu Rwanda, dore ko imibare y’abamukunda yatangiye kuzamuka bidasubirwaho ubwo yatangiraga gusohora indirimbo ziri mu Giswayile, bigatuma by’umwihariko abo muri Kenya bamugira uwabo.

Na we ubwe yabihamije mu butumwa yabageneye ubwo yagiraga ati: “Abanyakenya mufite umwanya wihariye mu mutima wange, kandi nshimishwa cyane n’inkunga yanyu itajegajega. Mwabaye aba mbere mu bashyigikiye umurimo wange mu myaka itatu ishize, bityo ndabashimira cyane bantu bange."

Iki gitaramo kizabera ahitwa Ulinzi Sport Stadium muri Nairobi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024 Israel Mbonyi yanyukiye mu mashimwe asendereye umutima ku bw’indirimbo ye "Nina Siri" yujuje Miliyoni 50 y’abamaze kuyireba kuri Youtube.
Amatike
1st class VVIP - KES 20,000
VVIP - KES 12,000
VIP - KES 8,000
Regular - KES 3,000

Zirayi, Manager wa Isooko TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.