tariki ya 21 Nyakanga 2024, ni bwo inkuru nziza yasesekaye i Kigali ivuga ko Watoto choir, imwe mu makorari azwi cyane muri Afurika, yageze mu Rwanda ije kwitabira igitaramo cyiswe "Choose n by Him for Him" giteganyijwe kuwa 27/07/2024 kuri CLA Nyarutarama. Aya makuru akaba yaraherekejwe n’amafoto y’aba baririmbyi bageze i Kigali.
Paradise yagiranye ikiganiro kirambuye na Abdul Rukundo, umwe mu bateguye iki gitaramo, mu rwego rwo guha abanyarwanda amakuru atariho umwotsi kuri iki gitaramo no kugira ngo bamenye ibigwi by’iyi korari.
Watoto Choir ni korali ibarizwa mu itorero rya Watoto Church rifite icyicaro i Kampala muri Uganda. Ni itorero ryatangiye mu mwaka wa 1984, nyuma y’imyaka 10 ryaje gutoranya abana biganjemo abana b’imfubyi babuze umwe mu babyeyi babo cyangwa se bose bishwe n’agakoko gatera SIDA ndetse n’abishwe n’intambara.
Mu mwaka wa 1996 aba bana batangira kuzenguruka isi yose babwiriza ubutumwa bwiza bw’amahoro n’agakiza binyuze mu ndirimbo nziza n’imbyino zo muri
Uganda.
Abdul Rukundo yavuze ko mu ntangiro, Watoto Choir yatangiranye abana bagera kuri 25 ndetse n’abakuze 12 ikaba yari iyobowe na Zab. Gary & Marilyn Skinner, kuri ubu iri torero rigizwe n’amakorari arenga 114 yazengurutse isi yose kuva 1996. Buri korali usanga igizwe n’abana hagati ya 12-18 ndetse n’abakuru hagati ya 10-11.
Yavuze ko igitaramo bagiye gukorera mu Rwanda kigamije kubwira abantu urukundo rw’Imana binyuze mu ndirimbo zabo nziza. Yongeyeho ati: "Turifuza kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro kubantu bose bazitabira iki gitaramo no kubibutsa ko ejo ari heza ku bizeye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo".
Yunzemo ko kandi ko iki gitaramo kigamije gusangiza abantu amateka ya Watoto Choir, guteza imbere no gukusanya inkunga n’inkunga yo gushyigikira uyu muryango.
Abajijwe ku bw’imikoranire na Christian Life Assembly izaberamo iki gitaramo, yagize ati: "CLA imaze igihe kinini ari umufatanyabikorwa n’inshuti hamwe na Watoto. Iri torero turifata nk’abavandimwe na bashiki bacu muri Kristo Yesu dukorana;
Kugira ngo dufatanye kugarura intama zazimiye mu rwuri rwa Kristo Yesu ariko kandi dutegura abana bazaba bagize ibisekuruza bizaza tubategura kuzavamo abayobozi beza muri Afrika, yavuze ko CLA ibafasha gukorera mu gihugu cy’u Rwanda".
Abajijwe umwihariko w’iyi korali, yavuze ko ari ubutumwa buvuga ku rukundo rudashira rw’Imana. Yagize ati: "Ni byo buri mwana wacu yiboneye mu buzima bwe urukundo rw’Imana bituma abana bari baratereranywe, barajugunywe n’imiryango kuri ubu biyumvamo urukundo rw’Imana".
Yagize ati: "Iyo abantu babonye abana bacu baturuka muri Uganda, imitima yabo ikize kandi bafite inzozi nziza n’icyerekezo bibayera kumenya ko Imana yita kuri aba bana nabo izabitaho".
Ku bijyanye n’abakunzi ba Watoto Choir, Rukundo yagize ati: "Ndasaba ko abakunzi bacu guhanga amaso yabo kuri Kristo Yesu bakamwizera kandi bafite ibyiringiro ko ibyiza biri imbere".
Ikindi yabasabye gushyigikira Ibikorwa bya Watoto Choir bagasura urubuga rwa watoto.com kugira ngo bajye babona amakuru menshi bakanasura izindi mbuga nkoranyambaga Ndetse na YouTube channel yabo. Korali Watoto igizwe nabana bari hagati y’inyaka 7 na 12.
Igitaramo cya Watoto choir cyiswe "Choose n by Him for Him" giteganyijwe kuwa 27/07/2024 kuri CLA Nyarutarama. Kwinjira ni ubuntu.
Watoto choir irataramira mu Rwanda kuri iki Cyumweru