× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Karidinali Kambanda yasabye Abakristo kwitondera uburenganzira bwahawe abana mu byo kuboneza urubyaro!

Category: Pastors  »  12 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Karidinali Kambanda yasabye Abakristo kwitondera uburenganzira bwahawe abana mu byo kuboneza urubyaro!

Antoine Kambanda, Karidinali wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko kwemererwa kuboneza urubyaro ku bana bato ari uguha urwaho ubusambanyi.

Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro, Cardinal Antoine Kambanda, yashimangiye ko umuco wo gusambana no gukuramo inda ukomeje kwiyongera, kandi ko aho bigiye kubera ikibazo kurushaho ari uko abana bato bemerewe kuboneza urubyaro bagifite imyaka 15.

Yagize ati: “Muri iyi minsi hari ikintu cyo kuboneza urubyaro ku bana bato b’imyaka 15. Kuboneza urubyaro bivuga iki? Kuboneza urubyaro ni uguha urwaho ubusambanyi.

Mutekereze wa mwana watangiye kuboneza urubyaro afite imyaka 15, akagera igihe cyo gushaka amaze gukuramo inda inshuro zitabarika; uwo azaba umubyeyi koko? Azubaka urugo, atekane nk’uko bikwiye?”

Aya magambo Nyiricyubahiro Kambanda yayavuze mu gihe cy’Ihuriro ry’Ingo ryabereye muri Diyosezi ya Nyundo, mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, hamwe n’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu.

Mu kiganiro cye, Karidinali Kambanda yagaragaje ko itegeko rya gatandatu mu mategeko y’Imana rigira riti “Ntuzasambane,” nk’imbibi Imana yashyizeho kugira ngo abantu babeho ubuzima buciye mu mucyo.

Nk’uko inkuru dukesha Kinyamateka ibivuga, Karidinali Kambanda yasanze hari amategeko n’imbibi Imana yashyizeho ngo umuntu atazirenga akototera ubuzima.

Itegeko rya gatandatu rirengera ubuzima, kuko umuntu urirenzeho aba yototera ubuzima, bityo bigatera igishuko cyo gukuramo inda cyangwa gukoresha imiti yangiza uburyo Imana yashyizeho bwo gutanga ubuzima no kubyara.

Yongeyeho ko izi mpinduramatwara mu mibinano mpuzabitsina zatangiye mu myaka ya 1960, ubwo hatangiraga ibinini, inshinge, udukingirizo n’ibindi bikoresho birwanya urubyaro, bikurikirwa n’ubusambanyi ndetse no gukuramo inda kugeza ubu.

Iri Ihuriro ry’ingo ryabaye muri uku kwezi kwa Kanama 2025, igihe Karidinali Antoni Kambanda yavugiraga ayo magambo muri Diyosezi ya Nyundo, mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.