Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kizifatanya n’Amerika n’ibindi bihugu mu bikorwa byo kurengera Abakristo bahohoterwa hirya no hino ku isi.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’Abakristo b’aba-evangelical muri Leta ya Florida, avuga ko Israel ishoboye gutanga umusanzu mu by’ubutasi no mu zindi ngamba zo gufasha imiryango y’Abakristo iri mu kaga, cyane cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yavuze ko Israel ishaka kwitura inkunga Abakristo bayihaye, igashyigikira imiryango ihura n’itotezwa rikomeye, irimo n’iyo muri Nigeria aho Abakristo benshi bicwa bazira ukwemera kwabo.
Gusa, aya magambo ya Netanyahu aje mu gihe hari impungenge ziyongera ku ihohoterwa rikorerwa Abakristo muri Israel ubwayo, aho inzego zayo zinengwa ku kubangamira ingendo zijya ahantu hatagatifu no kudahagarika ibitero bigabwa n’abimukira b’Abayahudi ku Bakristo bo muri West Bank.