× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hari impungenge z’uko ubukirisitu bushobora gucibwa burundu mu bihugu bimwe na bimwe

Category: Leaders  »  4 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Hari impungenge z'uko ubukirisitu bushobora gucibwa burundu mu bihugu bimwe na bimwe

David Smith, intumwa yihariye y’Ubwami bw’u Bwongereza ishinzwe uburenganzira bwo kwemera cyangwa kutemera imyemerere (FoRB), yatangaje ko ubukirisitu buri mu kaga ko gushira burundu mu bice bimwe by’isi bitewe n’iyicwa rikomeje kwiyongera ku bayoboke babo.

Mu kiganiro yahaye abakozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza, Smith yavuze ko u Bwongereza bugiye gushyira imbaraga mu kurengera uburenganzira bwo kwemera idini ku baturage bo mu bihugu 10, harimo: Vietnam, Algeria, Ubuhinde, Nigeria, Pakistan, Ubushinwa, Siriya, Ukraine, Afghanistan na Iraki.

Yagize ati: “Abakirisitu basaga miliyoni 380 ku isi bafite ibyago byo gukorerwa ihohoterwa rikabije rishingiye ku myemerere yabo. Ibi bikorwa biba bikozwe n’ubutegetsi cyangwa n’imitwe y’abantu, kandi birimo gufata abantu bugwate, kubima ubwenegihugu, kubafunga nta mpamvu, gukubita, gutwika insengero no kubica.”

Smith yavuze ko iyi gahunda nshya ari “igice gishya mu mahame y’ububanyi n’amahanga y’u Bwongereza”, kandi ko uburenganzira bwo kwemera imyemerere bufitanye isano n’andi mahame nk’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kwizera no guteranira hamwe.

Nubwo ibihugu nka Koreya ya Ruguru, Somaliya na Yemeni bizwiho ihohoterwa rikomeye ku Bakirisitu, ntibiri muri uru rutonde rushya. Ariko Smith yizeje ko bizakomeza kwitabwaho binyuze mu bukangurambaga bukomeje.

Yasoje yemeza ko kurengera uburenganzira bwo kwemera idini atari ugufasha itsinda rimwe gusa, ahubwo ari ugufasha n’ibihugu bigikora ibikorwa by’ihohoterwa “kugira ngo bigire amahoro arambye n’amahirwe yo gutera imbere”.

U Bwongereza bwatangaje impungenge z’uko ubukirisitu bushobora gucibwa burundu mu bihugu bimwe na bimwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.