× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nzasubira mu ivugabutumwa nimara kurangiza inshingano zanjye nka Perezida - Ruto William wa Kenya

Category: Leaders  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Nzasubira mu ivugabutumwa nimara kurangiza inshingano zanjye nka Perezida - Ruto William wa Kenya

Perezida William Ruto yemeje ko gahunda ya nyuma yo kuba perezida izaba iyo kugaruka ku "muhamagaro we wa nyawo" w’ivugabutumwa.

Kubera urukundo yatangaje ku mugaragaro ko akunda Igitabo Cyera (Bibiliya), Perezida Ruto yavuze ko uburere bwe bushingiye ku kwiga no kwigisha ijambo ry’Imana kandi ko azabigarukaho amaze kuva muri perezidansi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024, ubwo yahabwaga ijambo mu rusengero mu Ntara ya Bungoma yavuze ko imico afite ikomoka ku nyigisho z’ivugabutumwa agira ati: "Ndi umuvugabutumwa kandi iyo icyerekezo cyawe ari ivugabutumwa uhora witwara nk’umuvugabutumwa nubwo waba ukora ibindi bintu".

"Niyemeje ko nimara kurangiza urugendo rwanjye rw’akazi nka perezida nzasubira kuba umuvugabutumwa kuko ari wo muhamagaro wanjye wa mbere."

Perezida Ruto yakomeje asaba abanyamadini gukomeza gusengera igihugu mu gihe akora ibishoboka byose kugira ngo akemure ikibazo cy’ubukungu bwifashe muri Kenya ndetse n’ibindi bibazo byose bya hato na hato bimaze igihe biteje imyigaragambyo.

Perezida Ruto kandi yatanze umuburo utajenjetse ku bashaka kuvutsa amacakubiri ashingiye ku moko n’amadini, avuga ko azayobora arwana urugamba rwo guharanira ubumwe mu gihugu, nk’uko n’ubundi yabitangiye igihe yari akiba perezida agaha inshingano muri guverinoma yagutse abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ruto ati: "Abashaka kuducamo ibice bazatsindwa kandi bazatsindwa nabi."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.