Ubuyobozi bwa Nebo Mountain choir bwasabye itangazamakuru mu gufata iya mbere mu kunyomoza amakuru avuga ko Intara y’uburasirazuba irangwamo abarozi benshi banatangaza ko ikibazo cy’abarozi kitagiteye inkeke muri aka Karere.
Nebo Mountain Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kabarondo mu rurembo rw’iburasirazuba igiye kwifatanya n’amakorali akomeye n’abavugabutumwa bambaye ubwiza bw’Imana mu giterane cyiswe "Nebo Gospel Week" cyateguwemo ivugabutumwa n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’amahugurwa.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 Ubuyobozi bw’iyi korali, abaterankunga bayo n’abafatanyabikorwa baganiriye imbonankubone n’itangazamakuru. Iki kiganiro kikaba cyabereye mu mujyi wa Kigali bivuze ko barenze imbibi z’uturere tugera nko kuri 3 bahurira ku meza n’itangazamakuru mu kiganiro cyabereye mu Kiyovu.
Ubuyobozi bwa Nebo Mauntain Choir bwari buhagarariwe na Bwana Hakirumukene Albert Umuyobozi wa Korali, Simon Rusumbantwali umubitsi, Aline Kuradusenge ushinzwe imibereho myiza ndetse na Japhet Niwemwiza Umuyobozi wungirije w’iyi korali.
Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge nayo yari ihagarariwe na bwana Nahimana Gaspard Umuyobozi wungirije. Iki kiganiro cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye nka Tuyishimire Gilbert uhagarariye uruganda rw’amabati rwa Cofatore rufite icyicaro mu karere ka Kicukiro na Joshua Dushimimana waturutse mu ruganda rukora amarangi ruherereye mu karere ka Kayonza.
Nebo Gospel Week ni icyumweru cyahariwe ivugabutumwa n’amahugurwa mu karere ka Kayonza. Muri iki cyumweru hakaba harateguwe Igiterane kigamije kurwanya amakimbirane mu ngo hagamijwe gufata amaboko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikoresha Imbaraga z’umurengera mu kurwanya ihohoterwa.
Ubuyobozi bw’iyi korali bwasobanuye ko batekereje kuri iyi nsanganyamatsiko bitewe n’uko intara y’Iburasirazuba iza imbere mu ntara zigaragaramo ihohoterwa mu miryango.
Iki giterane kizaberamo ivugabutumwa mu bikorwa, hakaba haratumiwe amakorali akomeye nka Shalom Choir ADEPR Nyarugenge, Bethesaida Choir ADEPR Kayonza, Penuel Choir, Umurwawera Choir, Alpha Choir, Abasaruzi Choir, Salem Choir, Umuseke Choir, Intwarane Choir, Integuza choir na Abazumvimpanda Choir.
Hatumiwe kandi Abakozi b’Imana bagabura ibyayo barimo Rev Pastor Rurangirwa Valentin umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali, Rev Past Uwambaje Emmanuel, Rev Pastor Jean Baptiste Bizimana, Pastor Kayitare, Pastor Desire Habyarimana na Madamu we bazatanga impuguro mu cyumweru cy’umuryango na Rev Pastor Ngirababyeyi Gilbert.
Muri iki giterane giteganyijwe kuva le 20/08-25/08/2024, hateganyijwemo Harimo ivugabutumwa mu ndirimbo, kubwiriza, amahugurwa ndetse n’ibikorwa by’ubuguraneza.
Ku munsi wa Mbere w’igiterane ni ukuvuga tariki ya 20/08 hateganyijwe concert izatangira saa kumi kugeza saa mbiri z’ijoro mu gihe.
Kuwa 6 tariki ya 24/08 hateganyijwe urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa mungo.Hateganyijwe Kandi igikorwa cyo gutanga amatungo magufi (ihene 50) ndetse n’ubukangurambaga bugamije kugarura abana bo mu mihanda mu ngo.
Hateganyijwe kandi amahugurwa afite intego igira iti: "Kwiga no gusobanukirwa akazaba kuwa 21/08/2024 akaba ariyo mpamvu hatumiwe Pastor Desire na Madamu we ndetse n’inzego bwite za leta. Aya mahugurwa akaba atareba abakristo gusa dore ko ihohoterwa Ribera mu miryango kandi ingaruka zikagera ku miryango itandukanye hadashingiwe ku idini.
Asobanura ku ntego Umuyobozi yavuzeko ikibazo cy’amakimbirane mu muryango kiganda gifata indi ntera, by’umwihariko mu gace k’ubirasirazuba akaba ariyo mpamvu ariyo nsanganyamatsiko.
Agaruka ku buryo mpamvu nka korali bahisemo gufata iya mbere mu gutanga umusanzu wo Kurwanya ihohoterwa, Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza yagize ati: "Umuryango ugira uburyo ukemura ibibazo. Yavuze ko muri Nebo Maintain barangwa no gufatanya hagamijwe kuzamura imibereho y’abaririmbyi.
Yavuzeko kuba umuryango ariwo shingiro ry’ubuzima byatumye batagundira amakuru bafite bahitamo gutanga umusanzu wo kwagura Ubwami bw’Imana ndetse no kubaka umuryango hagamijwe kwigisha abantu uko ibibazo byo muri sosiyete bikemurwa.
Visi Perezida wa Shalom Choir yavuze ko impamvu yatumye biyemeza kwifatanya na Nebo choir ari ivugabutumwa rigamije kubaka umubiri Muzima n’ubugingo buzima.
Yaboneyeho gutangariza abakunzi b’iyi korali ko imyiteguro y’iki giterane igeze kure hagamijwe gukora ivugabutumwa ryuzuye.
Avuga ku mvano y’ingengo y’Imari izakoreshwa muri iki giterane, Simon Rusumbintwali umubitsi yagize ati "Imana yacu ni umutunzi, dufite abafatanyabikorwa batari bakeya barimo n’inzego bwite za leta bakomeje kudufasha mu myiteguro y’igiterane.
Gilbert waturutse muri Cofatore uruganda rw’amabati,rwakoze amabati arimo Tembo Ndetse n’ibindi....Yavuze ko uru ruganda ubwo bumvaga iki giterane banyuzwe n’intego yacyo biyemeza gufatanya na Nebo Mauntain choir mu gushyigikira umuryango Nyarwanda.
Joshua Dushimimana waturutse mu ruganda rukora amarangi ruherereye mu karere ka Kayonza yavuzeko bamaze imyaka myinshi bashyigukira iyi korali.
Nka Korali ibarizwa mu karere ka Kayonza i Kabarondo, umunyamakuru wa Paradise yabajije impamvu batari bategura igiterane kigamije kuvuna abarozi kugira ngo bakizwe dore ko bikunze kuvugwa ko mu Burasirazuba by’umwihariko mu karere ka Kirehe ahitwa i Gisaka bivugwa ko haba abarozi nyinshi.
Umuyobozi w’iyi korali yasubije ko Uburasirazuba buri ukwabwo n’abarozi bari ukwabo. Ushinzwe umutungo yaboneyeho gusaba ko itangazamakuru ribafasha kunyomoza amakuru ashinza uburasirazuba kuba indiri y’abarozi.
Umuyobozi w’iyi korali nawe akaba yavuze ko kuri ubu kimwe mu bibazo bibahangayikishije abarozi batarimo kuko kuri ubu ibintu bitandukanye na cyera.
Nebo Mauntain Choir ni umutwe w’abaririmbyi wabonye izuba mu mwaka wa 2004. Mu ntangiriro, iyi ikaba yari Groupe y’abanyeshuli baririmbaga gusa mu biruhuko.
Mu mwaka wa 2016 iyi gurupe yaguye imbago mu buryo bw’umubiri n’ubwo mu mwuka biyemeza kuzamura intumbero no kugeza ubutumwa kure ari bwo havukaga korali ikora ivugabutumwa mu buryo buhoraho.
Mu mwaka wa 2019 iyi korali yateguye igiterane gikomeye cyiswe "Kwa Yesu ni Ubuntu Live concert".
Iyi korali imaze gushyira hanze indirimbo z’amashusho zagwatiriye imitima ya benshi ndetse zikura benshi mu rwobo rwo kurimbuka zibinjiza mu muryango w’abana b’Imana.
Izo ndirimbo zinogeye amajwi nka Zabuli y’amazamuka zirimo n’ubu Yesu yaza, Mwami w’abami, Uwiteka ashimwe, Mwami wacu n’izindi.
Nebo Mountain Choir yaganiriye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri
Ni korali ikunzwe cyane mu ntara y’Iburasirazuba
Nebo Mountain Choir yateguye igiterane cy’amateka kizamara icyumweru
Iyo korali niyiwacu murasirazuba ni abantu babagabo nibakomereze Aho turabakuunda
Imana Ibahe umugisha gutera intambwe mugashyigikira ivugabutumwa mukamenyesha isi yose amakuru meza
Mwiriwe Neza, Mubyukuri Iyo Choir Ndayishimiye Knd Cyane
Imana Bakorera Iyidakiranirwa, NGO Yibagiwe Imirimo
Izabahemba, Knd Mukomere Turabakunda.