Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yongeye gutungura isi yose nyuma yo gutanga ubuhamya bukomeye ku kwizera kwe, ashimangira ko “Yesu ari Umwami w’umutima we.”
Mu kiganiro yagiranye n’inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga (a livestream), Bieber w’imyaka 31 yavuze amagambo yakoze ku mitima ya benshi, yibanda cyane ku bantu bari guhangana n’ipfunwe, kwiheba no kutiyizera.
Mu butumwa bwe, yavuze ko Imana ibona buri wese nk’umuntu w’umumaro kandi ufite agaciro gahoraho, agira ati: “Imana ivuga ko uri uw’agaciro. Ntabwo ari njye ubivuze, ni Yesu, kandi ndamwizera.” Aya magambo yahise yibutsa abantu ko gukira imbere mu mutima bitangirira ku kwemera ko umuntu afite agaciro gahoraho yahawe n’Imana.
Bieber yakomeje asobanura impamvu Yesu ari urufatiro rw’ubuzima n’umutima we, yibutsa abamukurikira uko Umukiza “yambaye umubiri w’abantu,” akabaho imibereho itarimo icyaha, akababarizwa ku musaraba hanyuma agapfa ariko akazuka kugira ngo abantu bahabwe umudendezo w’ukuri. Yagize ati: “Ni Umwami w’isi, ni Umwami wa Hollywood, ni Umwami wa L.A., kandi ni Umwami w’umutima wanjye.”
Aya magambo yahise akwira ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi, aho abakunzi be n’abandi bakiriye ubutumwa bwe bashima ubutwari bwe bwo gutangaza ibijyanye n’ukwemera kwe adashidikanya. Abafana benshi banditse amagambo nka “Amen”, abandi bashima gukomeza kugaragaza ukwizera mu ruhame kwe, cyane cyane ko mu buzima bw’ibyamamare bigoye.
Ku birebana n’urugendo rwe rw’iyobokamana, si ubwa mbere Justin Bieber yagaragaza ko kwizera kwe ari umusingi w’ubuzima bwe. Ku muyoboro we wa YouTube hariho indirimbo yagiye akora asingiza umunsi w’ivuka wa Yesu Kristo, kandi izo ndirimbo zirimo ubutumwa bw’ukwizera kwe.
Ariko ubu buhamya bushya bwanyuze benshi kubera uko yabuvuze mu buryo bworoheje ariko bwimbitse, ashyira imbere urukundo n’imbabazi bya Yesu Kristo.
Ubutumwa bwe bwakomeje gushishikariza urubyiruko n’abakuze kutibagirwa ko amahoro yo mu mutima ava ku Mwami umwe rukumbi, kandi ko nk’uko Bieber yabivuze, “Yesu ari we uduha agaciro nyakuri.”
Nubwo amagambo ye yaturutse mu kiganiro cyoroheje yagiranye n’inshuti, yageze kure kugeza aho abenshi bavuze ko ijambo rye ryoroheje ryuzuye ukwizera rishobora guhindura imitima myinshi.
Ubuzima bwe bwo kumenya no kwegera Imana
Justin Bieber yakuriye muri Canada, mu muryango utari ukomeye ku idini ariko wagenderaga mu kwizera kwa gikirisitu. Mama we, Pattie Mallette, yamutoje gusenga, kumenya Imana, no gusoma Bibiliya akiri muto. Yakundaga kumujyana mu materaniro y’urubyiruko. Yigeze kuvuga ko yajyaga aririmba indirimbo z’Imana akiri ku myaka 2–3.
Mu myaka ya 2010–2014, ubwo Justin yari akiba icyamamare, akabona amamiriyoni, ibitangazamakuru bikamwandikaho, yahuye n’ibigeragezo, ukwizera kwe kugenda kwivanga n’ihungabana ryo mu buzima busazwe yari yifitiye.
Yivugiye ko icyo gihe:– Yatangiye kwishyira hejuru, akinjira mu irari, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, akagira ibibazo by’umujinya n’ubwoba, kandi akarushaho kujya kure y’Imana aho kuyegera. Yarivugiye ati: “Nari ndi kure cyane ya Yesu. Nari nkeneye kuvuka ubwa kabiri.”
Igihe Justin Bieber yatangiraga kugenda agira amafuti no kwibasirwa n’itangazamakuru, ni bwo yatangiye kongera gushaka Imana. Ni bwo yatangiye kugirana ubucuti n’abashumba bo mu rusengero rwa Hillsong Church nka Pastor Carl Lentz.
Icyo gihe:– Yatangiranye umwete mu gusenga, akajya mu materaniro, akaririmba indirimbo zihimbaza Imana ari kumwe n’inshuti ze, akavuga ku mbuga nkoranyambaga ko “Imana imukunda n’ubwo we yiciraga urubanza.”
Mu 2018, Justin Bieber yatangaje ko ashaka kubaho ubuzima bwiza bwa gikirisitu, aho gushyira imbere ubwamamare.
Yivugira ko:– Yesu ari Umukiza, ko ashaka kumvira Imana kurusha gushakwa n’abafana. Yashakanye na Hailey Baldwin ku buryo bwemewe imbere y’Imana. Yagize ati:
“Yesu yampaye amahirwe mashya yo kuba umuntu mushya.”
Justin Bieber yatangiye kujya yandika indirimbo zifite ubutumwa bw’Imana, nubwo atahise aba umuririmbyi wa gospel.
Urugero:
– “Purpose” (2015) ifite amagambo menshi yerekeye Imana
– “Holy” (2020) irimo ibijyanye no kwizera n’ibyiringiro mu muryango
– “Freedom” EP (2021) ni yo iri kurushaho kuba gospel kurusha izindi ze zose, irimo indirimbo za Noheri.
Yagize ati: “Iyo ntaza kumenya Yesu, sinzi aho mba ndi.”
Muri 2024–2025 ni Umukristo ushaka kuba inyangamugayo mu ruhame
Ubu Justin Bieber:– Atangaza ubutumwa bushimangira ko Yesu ari Umwami, yigisha urubyiruko ko agaciro gakomeye ari ako Imana itanga, yirinda kubaho nk’umuntu mwiza ku mugaragaro ariko ubabaye imbere, akunda gukora “worship sessions” mu rugo no gusenga mu ruhame. Ni ho havuye amagambo ye mashya avuga ati:
“Yesu ni Umwami w’umutima wanjye.”