Umuvugabutumwa uri mu bakunzwe cyane ku Isi, Joyce Meyer [Pauline Joyce Meyer], Perezida wa Joyce Meyer Ministries, yatangaje ko yishyizeho Tattoos ebyiri mu rwego rwo kubaha Imana anatanga ubusobanuro bwa buri imwe.
Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Joyce Meyer, yatangaje ko yishyizeho tatuwaje ebyiri za mbere, afite imyaka 79, kugira ngo yubahe Imana. Yizera ko Bibiliya yashyigikiye icyemezo cye, nubwo abakristo bamwe bemeza ko kwishushanya ari icyaha.
Meyer kandi yishimiye ibishushanyo bye, asobanura impamvu yabyishyizeho. Yakomeje asaba abamunenga kutamwoherereza amabaruwa amunenga, kuko mbere y’uko yishyiraho Tattoos yabanje gusengera kubera icyemezo cye, kandi yemeranya n’umutimanama we.
Imwe muri tatuwaje ze iravuga ngo "Love" [Urukundo], akaba yarayishyize ku kuguru kw’ibumoso haruguru y’agatsitsino. Indi iravuga ngo "I Belong to Jesus" [Ndi uwa Yesu], yo akaba yarayishushanyije ku rutugu rw’ibumoso. Izi tatuwaje zombi ziri ku bice bye by’umubiri bishobora gutwikirwa n’imyenda bityo umubona ntabe yabasha kuzibona.
Ubwo yavugaga kuri ibi bishushanyo yishyizeho, yagize ati: “Mu myaka myinshi ishize abantu bitiranyije ukwera kwa Bibiliya n’urutonde rurerure rw’amategeko bagomba gukurikiza. Igitekerezo cyo "kwera" nticyabaye itabi, kutanywa, kutavuza, kutabyina, kudakina amakarita, kutajya mu birori, kutambara imyenda myiza, kutambara marike, nta mitako, kutagira imisatsi myiza n’ibindi.
Ugomba kogosha cyangwa kutogosha umusatsi wawe bitewe n’ikirango cyangwa idini ubarizwamo, kandi rwose ntushobora kwishyiraho Tattoo, cyangwa niba uri umugabo ngo ube washyira ku gutwi amaherena! Imyitwarire nk’iyi yashyira abanyamadini ku ruhande!
"Ariko wari uzi ko muri Yesaya 44: 5 (AMPC), hagira hati, Umuntu azavuga ati, Ndi Uwiteka; undi azandika [ndetse ikirango cyangwa tatuwaje] ku kuboko kwe, Ndi Nyagasani…?
“Muri Yesaya 49, havuga ko Imana ishusho yawe ku kiganza. Ni byiza bite? Niba mfite tatuwage, nabikoze ngo abadayimoni basare. Mu myaka nabaye mu bucakara cyane buturutse ku mategeko.
Ibintu byose bijyanye n’amategeko ni ikintu udashobora gukora. Ariko reka mbabwire ikintu kimwe, ntabwo birambiranye gukorera Kristo. Birashimishije cyane, kandi hari byinshi ushobora gukora. Kandi si ibyo gusa, ushobora kubyishimira byose! ”
Nk’uko biri mu nkuru ducyesha My Christian Daily, Joyce Meyer avuga ko birangira bije ku mutima wawe. “Abalewi 19:28 haravuga ngo "Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, kandi ntimukicishe imanzi z’ibishushanyo. Ndi Uwiteka".
Mu bindi byanditswe Byera, Imana yahannye Abisiraheli kubera kwambara impeta kuko babikoraga mu birori basenga ikigirwamana, Baali. Ariko muri Ezekiyeli 16: 11-12, habaye ibirori bikomeye, kandi Imana yashyize impeta kuri buri muntu ndetse n’impeta y’izuru".
Ati: “Noneho, itandukaniro irihe? Ukuri kw’ukwera kwa Bibiliya kujyanye n’impamvu zawe n’impamvu ukora ibintu. Bitandukanye n’isi no kubaha Imana kuruta ibindi byose… ariko ntibivuze ko udashobora kwinezeza gato!"
Ati: "Kuki ku isi twatekereza ko Imana idafite ibara kandi irambiranye kandi tugashaka ko ibintu byose biba amategeko n’amabwiriza gusa? Reka nkubwire ikintu, Bibiliya ivuga ko Imana yicaye mu ijuru igaseka, kandi iseka buri wese muri twe kuko yiteze ko tuyikoresha.
Tugomba kumenya ko turi icyapa cyamamaza Imana. Abantu bifuza cyane kwishima, kandi bakeneye kubibona muri twe. Ntibakeneye agatsiko k’abantu biyita abakristu basa nk’aho babatijwe mu mitobe ya prune! Kurikirana kwera, reka kureka kureba ibyo abandi bose bakora hanyuma usohoke wishimire ubuzima…birashoboka ndetse no kwishushanyaho mu gihe uriho! ”
Joyce Meyer avuga ko ari uburenganzira bw’umuntu kwishyiraho tattoo no kwambara amaherena