× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joshua N yateguye igitaramo cyaciye igikuba mu Biryogo, kizayoborwa na kizigenza Issa Noel

Category: Artists  »  September 2023 »  Alice Uwiduhaye

Joshua N yateguye igitaramo cyaciye igikuba mu Biryogo, kizayoborwa na kizigenza Issa Noel

Nyuma yo kuyobora igitaramo cy’amateka cyiswe "Tujyane Mwami Live Concert", cyabereye muri Dove Hotel kuwa 24 Nzeri 2023, kuri ubu Issa Noel ategerejwe mu Biryogo mu gitaramo gikomeye cyateguwe n’umuramyi Nshimiyimana Joshua.

Nshimiyimana Joshua, ni umukristo ubarurirwa mu itorero ADEPR akaba ari umuramyi, izina ry’ubuhanzi azwiho ni "Joshua N".

Uyu muramyi Joshua yateguye igitaramo gifite intego nziza cyane mu buryo bwo kwagura uyu murimo akora. Ni igitaramo "ABANYAMUGISHA LIVE CONCERT" kizaba ku wa 15 Ukwakira 2023 saa 14:00 z’igicamunsi cy’amanywa. Kizayobwa na Mc Issa Noel Karinijabo ufatwa nka nimero ya mbere mu kuyobora ibitaramo muri Gospel.

Kizabera ku itorero ADEPR Biryogo. Hazaba hari abakozi b’Imana batandukanye nka Ev. J Paul Nzaramba ndetse Hyssop Choir. Ni igitaramo gitegerezanyijwe igishyika mu Biryogo ndetse cyaciye igikuba ku bahatuye kuko bidasanzwe.

Uyu muramyi afite umufasha witwa Aline Uwamariya usanzwe ari umuririmbyi rurangiranwa akaba yaramenyekanye muri Korali Rangurura ya ADEPR Biryogo dore ko ari umwe mu nkingi zayo. Aline yaranaririmbye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza lmana aho yize amashuri ye yisumbuye i Kageyo (Worship Team ya Kageyo).

Uyu muramyi Joshua aganira na Paradise.rw yagize ati: "Umurimo wo kuririmba nawutangiye kuva ndi umwana muto kuko nakuriye mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school), nkomeza gukora uwo murimo nkura ntyo. Naririrmbye mu ma korali atandukanye atandukanye".

Yakomeje agira ati: "Maze gukura, niyumvisemo umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cyanjye nkaba maze imyaka ibiri mbitangiye. Maze kugira indirimbo 5 wazisanga ku mbuga nkoranyambanga zanjye nka YouTube yitwa "Joshua N Official".

lki gitaramo cya Joshua kizaba ari akarusho kuko amaze iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye amenyekanisha iki gitaramo n’indirimbo ze "Abanyamugisha" ,"Urutindo" ,"Umunyabuntu" ndetse niyo yashyize hanze ukwezi gushize yise "Ubugingo burindwe".

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu

Joshua ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye

Joshua hamwe n’umufasha we Aline Uwamariya

Joshua hamwe n’umuryango we

Issa Noel niwe uzayobora igitaramo cya Joshua
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBUGINGO BURINDWE" YA JOSHUA N

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Turamushyigikiye, Imana imwagurire imbago.

Cyanditswe na: Immaculee   »   Kuwa 03/10/2023 07:29

Turabyishimiye turamushyigikiye

Cyanditswe na: munyemana  »   Kuwa 28/09/2023 13:33