× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joshua N yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Abiringiye Uwiteka" yafatiwe mu gitaramo cye gikomeye

Category: Artists  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Joshua N yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Abiringiye Uwiteka" yafatiwe mu gitaramo cye gikomeye

Nshimiyimana Joshua ni umuramyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi "Joshua N", akaba ari umukristo ubarurirwa mu itorero ADEPR.

Kuri uyu 24 Mata 2024 ni bwo Joshua N yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise "Abiringiye Uwiteka". Yasamiwe mu bicu mu masaha make imaze hanze ndetse yuzuye amagambo meza yomora imitima inasubizamo intege abacogoye.

Mu majwi meza aririmba agira ati: "Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi Siyoni utabashika kunyeganyezwa uhora uhamye iteka. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu ni ko Uwiteka agota abe none n’iteka ryose".

Uyu muramyi afite umufasha we witwa Aline Uwamariya n’abana babiri. Uyu mufasha we na we ni umuririmbyi rurangiranwa akaba yaramenyekanye muri Korali Rangurura ADEPR Biryogo dore ko ari umwe mu nkingi zayo.

Uwamaliya Aline yanaririmbye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza lmana aho yize amashuri ye yisumbuye i Kageyo (worship team ya Kageyo).

Joshua N yari aherutse gukora igitaramo yise "ABANYAMUGISHA LIVE CONCERT" cyabaye mu mwaka ushize ku itorero ADEPR Biryogo. Cyitabiriwe n’ibikomerezwa muri Gospel nka "Ev. J Paul Nzaramba", ndetse "Hyssop choir".

Uyu muramyi Joshua yatangiye umurimo wo kuririmba kuva ari umwana muto kuko yakuriye mu ishuri ryo kucyumweru (Sunday school) akomeza gukora uwo murimo akura atyo ndetse anaririmba mu ma korali atandukanye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana Ikomeze Igushigikire

Cyanditswe na: Emmanuel   »   Kuwa 25/04/2024 14:24

Imana Ikomeze Igushigikire

Cyanditswe na: Emmanuel   »   Kuwa 25/04/2024 14:24