Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ishimwe Joshua wamamamaye nka Josh Ishimwe, kugeza magingo aya usubiramo indirimbo z’abandi gusa, atarobanuye ku idini abarizwamo nk’umuyoboke wa ADEPR, yashyize hanze amashusho y’iyo yasubiyemo yitwa ‘Umwami Ageze Iwacu’.
Iyi ndirimbo ni iya Kiliziya Gatolika, ikaba yarahimbwe na Gilbert Musabyimana wo muri Korali Mwamikazi wa Fatima muri Paruwasi ya Ruhengeri. Josh Ishimwe wayisubiyemo yayishyize hanze kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, iza yiyongera ku zindi nyinshi yasubiyemo kandi zo mu madini atandukanye ziganjemo iza Gatolika, izo mu Rwanda no mu Burundi, urugero nk’iyitwa Sinogenda Ntashimye, Reka Ndate Imana, Roho w’Imana n’izindi ziri mu njyana ya gakondo.
Yavuze ko kuba akora umuziki asubiramo indirimbo z’abandi abifa nk’umwihariko mu miririmbire ye, kandi bikaba bituma ibihangano asubiyemo koko bikundirwa kuba byihariye. Yagize ati: “Buri muntu wese agira uko atwaramo ibintu bye, nta bwo uburyo buzahora ari bumwe ngo umuntu kuko abaye umuhanzi azane indirimbo nshya runaka. Ni nk’uko mu kwigisha Ijambo ry’Imana umuntu ashobora kuzana ikibwirizwa gisa n’icyo undi yigishije, ariko akacyigisha mu buryo bwe”.
Yongeyeho ati: “Si ugusubiramo gusa ahubwo hari igihe indirimbo zongera zikabera nshya abantu bazumvishe. Umuntu akumva ni bwo yakiriye gukira kuri iyo ndirimbo. Nshobora kuririmba inshyashya nanditse ikaba itakora umurimo nk’uwo izi zisanzwe zikora. Nta bwo nabireka kuko ni umuhamagaro”.
Dore uko abona ibyo gukora umuziki atitaye cyane ku madini: “Itorero nakuriyemo nanabatirijwemo ni ADEPR, ni na ho natangirije umurimo wo kuririmba muri korali kandi n’ubu ni ho nkiri. Gusa nize i Kibeho ku butaka butagatifu, rero twaririmbaga indirimbo za Kiliziya buri gitondo mu misa. Ikindi kandi mu muryango wa papa ni Abagatolika, nge na mama tukaba Abarokore”.
Yinjiye mu muziki wo guhimbaza Imana muri 2020, ubu akaba amaze gukora albumu imwe, yamuritse muri Kanama 2023. Gusa amaze kugwiza igikundiro mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda no mu Burundi binyuze mu gusubiramo indirimbo ziri mu ndimi zombi, Ikinyarwanda n’Ikirundi.
Iyi ndirimbo asubiyemo ’Umwami Ageze Iwacu’ igendanye n’ibihe bya Noheri turimo, kuko igaruka cyane ku ivuka rya Yezu n’uko yatanze ubuzima bwe kugira ngo abamwizera bazabone agakiza. Ni umwami, umukiza, imbaraga, akaba ari we watanze ubugingo.
RYOHERWA N’INDIRIMBO UMWAMI AGEZE IWACU JOSH YASUBIYEMO