Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Job Batatu, yateguje abakunzi b’umuziki wa Gospel ko ari hafi gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ni Heza”, igaruka ku byiringiro by’ahazaza h’abizera n’aho bazatura nyuma y’ubuzima bwo kuri iyi si.
Uyu muhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zifite ubutumwa bwihariye, akomeje urugendo rwe rwo kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu muziki. Nyuma y’indirimbo zitandukanye yasohoye zirimo n’izakomeje benshi mu bihe bitoroshye nka Gakondo, Ni Muri We, Ngushime, Ni Wowe, kuri ubu yiteguye kongera gutanga indi mpano yise “Ni Heza”.
Nk’uko amakuru atangwa n’uyu muhanzi abigaragaza, “Ni Heza” ni indirimbo ivuga ku byiringiro by’ijuru, aho abazaba barakijijwe bazatura ahantu heza hatarangwa amarira, intimba cyangwa imibabaro. Ni indirimbo igamije kwereka abantu ko nubwo isi ibamo ibigeragezo byinshi, hari ahantu heza Imana yateguriye abayikunda.
“Ni Heza”, biteganyijwe ko izasohokera ku muyoboro we wa YouTube, aho asanzwe ashyira ibihangano bye, kandi akaba asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gukurikirana ibikorwa bye bya muzika.
Job Batatu yatangiye umuziki akiri ku ishuri, aza gusohora indirimbo ye ya mbere mu 2015 yitwa “Ishimwe”, nyuma akomeza gukora izindi zirimo “Ndi Hano” n’izindi zitandukanye.
Azwiho ubutumwa bwibanda ku kwizera, ibyiringiro n’ubuzima bw’iteka, kandi akomeje gukorera umurimo we mu Itorero ry’Ubumwe bw’Ababatisita mu Rwanda (UEBR), aho asengera we n’umuryango we.
Reba indirimbo Gakondo aheruka gushyira hanze, ube ukoze subscribe kugira ngo mu gihe Ni Heza izaba isohotse uzayumve mu ba mbere