× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Job Batatu yatangaje igitaramo ari gutegura n’imishinga mishya nyuma yo gushyira hanze “Gakondo”

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Job Batatu yatangaje igitaramo ari gutegura n'imishinga mishya nyuma yo gushyira hanze “Gakondo”

Kigali, 13 Gicurasi 2025 – Hashize iminsi micye umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Job Batatu ashyize hanze indirimbo ye nshya “Gakondo”, yatangarije Paradise imishinga mishya afite mu muziki.

Indirimbo “Gakondo” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Nyuma y’iyo ndirimbo ifite ubutumwa buhumuriza imitima y’abari mu bihe bikomeye, Job Batatu aratangaza ko afite indi mishinga myinshi irimo igitaramo n’itangira rya ‘Season 2’ y’ibikorwa byari byaratangiye mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Job Batatu yavuze ko ari gutegura igitaramo kizaba muri Kanama 2025, gishobora no kwifashishwa mu gukomeza umushinga we w’umuziki no gusangiza abantu indirimbo nshya n’izakunzwe. Yagize ati: “Ndi gutegura igitaramo muri uku kwa Munani kurimo kuza".

Yatunguwe n’uko abantu bagikumbura umuziki we

Job Batatu, umaze igihe gito asubiye mu bikorwa bya muzika nyuma y’igihe yaracecetse, avuga ko yibazaga niba hari abacyumva cyangwa bagikumbuye indirimbo ze. Icyakora, gutungurwa n’uburyo abantu bakiriye “Gakondo” byatumye yumva ashishikajwe no gukomeza.

“Nkurikije igihe maze ntakora umuziki siniyumvishaga ko hari abantu bagikumbuye kumva indirimbo nanditse, cyane ko noneho nsigaye nzitunganyiriza nka producer. Ubu sinzongera kwicisha irungu abakunzi banjye mu muziki nkora.”

Yashimangiye ko afite inyota yo gusangiza abakunzi be ibihangano bishya, harimo indirimbo n’ubundi buryo bushya bwo guhura na bo binyuze mu bitaramo, bigamije kubaka ukwizera no gutanga ubutumwa buhumuriza imitima.

Arasaba inkunga n’amasengesho

Job Batatu yasabye abafana be n’abamushyigikiye gukomeza kumuba hafi, haba mu masengesho ndetse no mu buryo bufatika bwo gushyigikira ibyo ari gutegura.
“Bo bakomeze bansengere. Ababishoboye banshyigikire no mu buryo bufatika, na bo ntibazuyaze, dore ko uyu murimo ari mugari.”

Amatariki y’igitaramo araza gutangazwa vuba

Nubwo ataratangaza itariki nyir’izina y’igitaramo, Job Batatu yijeje abakunzi be ko vuba cyane azashyira hanze amatariki n’aho kizabera, agira ati:“Amatariki ndaje nyabahe vuba. Hari n’uburyo ndigutegura twazahurira mu gitaramo ndimo mbategurira.”

Reba indirimbo nshya “Gakondo” kuri YouTube:

Nyuma y’ibihe bigoye, Job Batatu aragaruka mu muziki afite umurava n’intego yo gutanga icyizere. Ese witeguye kumushyigikira muri uru rugendo rushya?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.