Job Batatu, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Gakondo”, ifite ubutumwa bw’umwihariko bwo gukomeza imitima y’abantu, cyane cyane abari mu bihe bitoroshye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Job Batatu yatangaje ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bw’ihumure, bwibutsa abantu ko nubwo ubuzima bwo kuri iyi si bugenda burangwa n’ibibazo byinshi, muri Gakondo y’ijuru tuzahorana amahoro.
Aganira na Paradise, Job Batatu yavuze ko "Gakondo" yakomotse ku buryo yatekereje ku buzima bwe. Yagize ati: “Ubutumwa buri mu ndirimbo bwaje ubwo narimo nganira n’umutima wanjye ukambaza icyo nishingikirijeho (Ni iki mfite cyo kwishingikirizaho?). Naratekereje, maze niha amahoro mvuga nti: ‘Imana ni yo nkingi y’ubuzima bwanjye, ni yo imbera umucyo mu mwijima, ni yo intsindishiriza.’”
Ubu butumwa bukubiyemo ukwizera Imana mu buryo bukomeye, ndetse n’icyizere cyo kuba nyuma y’ibihe bigoye by’iyi si, tuzagera muri Gakondo y’ijuru hamwe n’Imana, tukabona amahoro arambye. Indirimbo "Gakondo" ishimangira ukwizera kwa Job Batatu ko Imana ari yo nkingi ikomeye mu buzima, kandi ko ihindura buri kintu.
Hasohotse video lyrics, amashusho azasohoka vuba
Videwo ya “Gakondo” yasohotse mu buryo bwa video lyrics, aho amagambo y’indirimbo ashyirwa mu mashusho ku buryo bw’umwimerere. Job Batatu yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo afite ubutumwa bukomeye kandi ko azasohoka muri Gicurasi 2025.
Job Batatu yashyize imbere ko Gakondo ari igihamya cy’umukiro wo mu ijuru aho nta bibazo bizaba bihari, ahubwo ko tuzahorana amahoro yo kubana n’Imana.
Urugendo rwe mu muziki
Job Batatu yatangiye umuziki akiri ku ishuri, aho yasengaga asaba Imana ko yamushoboza gutsinda, anayisezeranya ko natsinda azayihimbaza binyuze mu ndirimbo. Yatangiriye mu korali ndetse na Worship Team mu matorero atandukanye, arimo:
• Restoration Church i Byumba, Ruyenzi na Nyacyonga
• Life Givers mu Gakinjiro
• Inkuru Nziza i Kigali
• Bethesida Holy Church kwa Rugamba
Yatangiye umuziki muri 2015, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yitwa "Ishimwe". Asengera mu Itorero ry’Ubumwe bw’Ababatisita mu Rwanda (UEBR), kandi yizeye ko ubutumwa bwa “Gakondo” buzagera ku mitima y’abantu benshi.
Gakondo yawe ni iyihe? Reba igisubizo muri iyi ndirimbo kuri YouTube:
Job Batatu
Kora cyane brothers