Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Jesca Mucyowera wamamaye mu ndirimbo "Yesu Arashoboye", yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise "Imana Ikomeye".
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, nyuma y’amezi abiri gusa ashyize hanze iyo yise "Hashimwe Yesu" yakoranye na Korali Injili Bora ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Eglise Presbyterienne au Rwanda (EPR), i Gikondo.
Muri uko kwezi kwa Nzeri ubwo yasohoraga iyi ndirimbo yakoranye na Korali Injili Bora, muri ibyo bihe yatekerezaga ku gukomera kw’Imana, akaba ari na yo mpamvu uko kwezi ari ko yanditsemo iyi nshya yise "Imana Ikomeye."
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jesca Mucyowera yabihamije agira ati: “Nayanditse mu kwezi kwa Nzeri. Nari mu bihe byiza byo gutekereza ku gukomera kw’Imana.”
Agaruka ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya yise "Imana Ikomeye", yagize ati: “Ubutumwa ni ukubwira abantu ko Imana twizeye ikomeye cyane, dukwiriye gukomeza kuyigirira icyizere. Nayigeneye abantu bose muri rusange, ariko by’umwihariko nayigeneye Itorero rya Kristo.”
Iyi ndirimbo igaragaza ko ugukomera kw’Imana ari kugari, ko buri wese ari mu bo ihetse kandi ko ari Imana yumva ibituri mu mutima nubwo tutavuga ijambo na rimwe, amajwi yayo yatunganyijwe na Munyakuri Prosper, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Musinga, kandi aba bombi ndetse n’abandi bayigizemo uruhare, Mucyowera Jesca abashimira yivuye inyuma.
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, arateganya gushyira izindi hanze, dore ko nk’uko abitangaza Imana yazimushyizemo, kandi si indirimbo gusa kuko ateganya n’igitaramo. Yagize ati: “Ndi gutegura gukorera Imana binyuze mu ndirimbo nyinshi Imana irimo kumpa. Ndi mo gutegura igitaramo mu minsi iri imbere.”
Imyaka ine irashize Jesca Mucyowera atangiye kuririmba ku giti cye, nyuma y’igihe kitari gito aririmba muri Injili Bora. Kuva icyo gihe yakoze indirimbo zakoze ku mitima y’ababarirwa muri miliyoni, urugero nk’iyitwa Jehovah Adonai yarebwe n’abarenga miriyoni 1.4, Yesu Arashoboye imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 1.6, hamwe n’izindi zarebwe n’abatari bake.
Uyu mubyeyi w’abana bane, akaba umugore wa Dr. Nkundabatware Gabin kuva bashakanye mu wa 2015, si umuririmbyi w’umuhanga gusa kuko ari no mu banditsi beza b’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza. Ni we wanditse ’Shimwa’ ya Injili Bora, imwe mu ndirimbo zageze kure cyane mu gihugu no mu Karere.
Imana Ikomeye
Jesca ari kumwe n’umugabo we babyaranye abana bane
Jesca Mucyowera yavuze ko mu byo ateganya harimo indirimbo nyinshi n’igitaramo