× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jemimah Rinic w’imyaka 12 yasesekaye mu Rwanda, ashobora gukorana indirimbo n’ibyamamare-PHOTOS

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jemimah Rinic w'imyaka 12 yasesekaye mu Rwanda, ashobora gukorana indirimbo n'ibyamamare-PHOTOS

Saa yine z’amanywa z’uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 ni bwo umuhanzikazi Jemimah Rinic yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda.

Paradise.rw yamenye amakuru avuga ko uyu Rinic yaje gukorera ibikorwa bya muzika mu Rwanda no kurusura dore ko se umubyara ari umunyarwanda, mu gihe Mama we ari umugandekazi ariko bakaba batuye mu gihugu cya Uganda.

Amakuru dufite aravuga ko Rinic aje gukora ibiganiro bitandukanye ku materevisiyo ndetse n’amaradiyo yo mu Rwanda. Amakuru avuga ko uyu munsi Saa kumi n’ebyiri aza kuba ari kuri O TV yahoze yitwa Authentic Tv.

Andi makuru twahawe aravuga ko Rinic afitanye umushinga wo gukorana indirimbo n’abaramyi banditse izina muri Gospel ari bo James na Daniella, gusa hakaba hari n’indi mishinga ikiganirwaho yo gukorana indirimbo na Vestine na Dorcas.

Ubwo umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Adda yatumirwaga kuririmba mu gihugu cya Uganda, uyu mwana Jemimah ni we wagiriwe icyizere cyo kujya kumwakira yitwaje indabo.

Jemimah ni umuhanzikazi ufatwa nk’Impano idasanzwe mu gihugu cya Uganda aho yegukanye ibihembo bitandukanye birimo n’icy’umuhanzikazi w’umwaka mu bakiri bato. Turacyabakurikiranira byinshi ku makuru y’iyi mpano y’akataraboneka iri kubarizwa i Kigali.

Jemimah araye muri Kigali

Jemimah ubwo yari ageze i Kanombe

Jemimah yakiriwe n’abarimo umunyamakuru James wa O Tv
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA RINIC JEMIMAH

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.