Saa yine z’amanywa z’uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 ni bwo umuhanzikazi Jemimah Rinic yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda.
Paradise.rw yamenye amakuru avuga ko uyu Rinic yaje gukorera ibikorwa bya muzika mu Rwanda no kurusura dore ko se umubyara ari umunyarwanda, mu gihe Mama we ari umugandekazi ariko bakaba batuye mu gihugu cya Uganda.
Amakuru dufite aravuga ko Rinic aje gukora ibiganiro bitandukanye ku materevisiyo ndetse n’amaradiyo yo mu Rwanda. Amakuru avuga ko uyu munsi Saa kumi n’ebyiri aza kuba ari kuri O TV yahoze yitwa Authentic Tv.
Andi makuru twahawe aravuga ko Rinic afitanye umushinga wo gukorana indirimbo n’abaramyi banditse izina muri Gospel ari bo James na Daniella, gusa hakaba hari n’indi mishinga ikiganirwaho yo gukorana indirimbo na Vestine na Dorcas.
Ubwo umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Adda yatumirwaga kuririmba mu gihugu cya Uganda, uyu mwana Jemimah ni we wagiriwe icyizere cyo kujya kumwakira yitwaje indabo.
Jemimah ni umuhanzikazi ufatwa nk’Impano idasanzwe mu gihugu cya Uganda aho yegukanye ibihembo bitandukanye birimo n’icy’umuhanzikazi w’umwaka mu bakiri bato. Turacyabakurikiranira byinshi ku makuru y’iyi mpano y’akataraboneka iri kubarizwa i Kigali.
Jemimah araye muri Kigali
Jemimah ubwo yari ageze i Kanombe
Jemimah yakiriwe n’abarimo umunyamakuru James wa O Tv
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA RINIC JEMIMAH