Muri uyu mwaka 2026, umuhanzikazi wa Gospel Jeannette Tuyisenge yateguje indirimbo nshya yise “NKOMEZA”, ikomeje gutera amatsiko menshi abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, bitewe n’ubutumwa buyigize n’inkomoko yayo yihariye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, Jeannette yavuze ko iyi ndirimbo yayitekereje ubwo yicaraga agatekereza ku mirimo ikomeye Imana yamukoreye mu buzima bwe, akuzura ishimwe n’ishyaka ryo gusangiza abandi ubwo buhamya.
Ati: “Iyi ndirimbo yaje ubwo nicaraga nkareba imirimo y’amaboko y’Imana ku buzima bwanjye, nuzura amashimwe numva nabisangiza benshi, ngamije kubasaba kwibuka aho Imana yabakuye.”
Avuga kandi ko “NKOMEZA” itari indirimbo yoroheje ku ruhande rwe, kuko yahuye n’imbogamizi nyinshi mu kuyisohora, ku buryo yagombaga gusohoka muri Kanama 2025 ariko bikarangira bidashobotse. Nubwo bimeze bityo, avuga ko ibyo byamuhaye imbaraga zo kuyitaho cyane no kuyitunganya neza kurushaho.
Mu gutunganya iyi ndirimbo, yashimiye abantu bagize uruhare mu kuyifasha kugera ku rwego rwayo, barimo Mr. Sindayigaya Fidele (Philos Pro) ndetse na Arsene Accomodation and Travel.
Jeannette avuga ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu imirimo y’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, no kubaha imbaraga zo gukomera mu gihe bahuye n’ibigeragezo.
Uyu muhanzikazi wa Gospel umaze kumenyekana mu ndirimbo nka “Inshuti” na “Barahiriwe”, akunze kugaragaza ubutumwa bushingiye ku buzima busanzwe, ukwizera n’ihumure. Yakuze aririmba kuva afite imyaka 7, kugera uyu munsi wa none aho atuye mu Karere ka Huye.
Nubwo ari umubyeyi w’abana batanu kandi akagira inshingano nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi, Jeannette yakomeje kwitangira umurimo w’Imana, awushyiramo umutima n’ubwitange, bituma indirimbo ze zigaragaramo ukuri, ubuhamya n’ubutumwa bukora ku mutima w’abamwumva.
Yasoje ashimangira ko umuziki we ugamije guhumuriza, gukomeza no kwibutsa abantu imbaraga z’Imana mu buzima bwa buri munsi, ndetse ko “NKOMEZA” ari indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa Gospel.
Reba imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kuri YouTube