Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dufashwanayo Jeanne uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Jeanne Nayo, yateguje indirimbo ye nshya yise “Nkoraho”, igiye kujya hanze ku wa 28 Gicurasi 2026 Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
Ni indirimbo nshya ije ikurikira izindi ze zakunzwe cyane zirimo “Utugarure”, “Amahoro Arabuze”, “Hari Umunsi”, “Ubushake Bwawe” n’izindi, zose zimaze kumufasha kugira umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu butumwa bugufi yanyujije kuri Paradise ngo bugere ku bakunzi be, Jeanne Nayo yasabye abantu kwitegura kwakira iyi ndirimbo nshya, avuga ko ifite ubutumwa bukomeye bwo guhembura imitima no kugarura ibyiringiro mu bazayumva.
Yagize ati: “Nkoraho ni indirimbo nziza y’ihumure n’amasengesho. Nizeye ko izagera ku mitima ya benshi kandi igahindura ubuzima bw’abantu.”
Iyi ndirimbo “Nkoraho” itegerejweho gukomeza ubutumwa busanzwe bumuranga bwo guhumuriza abantu no kubashishikariza kwegera Imana, cyane cyane mu bihe bigoye.
Abakunzi be basabwe gukomeza kumushyigikira no gusengera iyi ndirimbo kugira ngo ubutumwa bwayo buzagere kuri benshi, bube igikoresho cy’ihumure n’iyobokamana.
Ku wa 28 Gicurasi 2026, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, ni bwo “Nkoraho” izaba iri kuri YouTube
Reba indirimbo aheruka gushyira hanze