× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jeanne Dufashwanayo yahinduye izina rya YouTube Channel ye nyuma y’icyifuzo cy’abakunzi be

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Jeanne Dufashwanayo yahinduye izina rya YouTube Channel ye nyuma y'icyifuzo cy'abakunzi be

Umuramyi Jeanne Dufashwanayo yahinduye izina rya YouTube Channel ye riva kuri Dufashwanayo Jeanne rihinduka Jeanne Nayo Official, nyuma y’icyifuzo cy’abakunzi be.

Nyuma y’uko abakunzi be bamugaragarije ko izina ryari risanzwe rikoreshwa kuri YouTube, Dufashwanayo Jeanne, ribaruhije kuryandika no kuryibuka, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Jeanne Dufashwanayo yahisemo korohereza abamukurikira ahindura izina rya Channel ye, ubu ikaba yitwa Jeanne Nayo Official.

Mu kiganiro na Paradise, Jeanne yagize ati: “Abakunzi bange benshi bansabye ko niba bishoboka naborohereza kuko harimo abagorwa no kwandika igihekane kiri mu izina ryange, Dufa’SHW’anayo. Ubu channel yitwa Jeanne Nayo Official.”

Jeanne avuga ko icyifuzo cy’abafana cyamukoze ku mutima, kuko kigaragaza uburyo abantu bafite inyota yo gukurikirana ibihangano bye.

Yakomeje asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira: “Mukomeze muryoherwe n’ibihangano bitandukanye, munshyigikire,mubisangize abandi, kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi. Ibitekerezo byanyu bituma ndushaho kunoza ibyo mbagezaho, na byo ntimubyihererane.”

Indirimbo nshya Jeanne Dufashwanayo aheruka gusohora yitwa “Hari Umunsi” yasohotse ku wa 14 Gashyantare 2025. Iyi ndirimbo isubiza ibibazo by’abantu ku buzima bafite ubu, ibibutsa ko hari igihe gishobora kugera ntibabe bakiriho, bityo ko bakwiriye kubaho barangwa n’urukundo n’ibikorwa byiza.

Jeanne yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo “Umpe Amahoro” (2021) ari na yo yamwinjije mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye, n’indi nk’“Ubushake Bwawe” igaragaza ko Imana ikora ibikwiriye mu gihe cyayo.

Nubwo ataragera ku bantu bose yifuza, Jeanne akomeza gukora uko ashoboye kugira ngo ubutumwa bw’indirimbo ze bugere kure. Yatangiye umuziki anyuze mu makorali atandukanye nk’“Ibyiringiro," "Lasting Hope” n’itsinda ry’abakobwa bitwaga “Small Talent Users” ubwo yigaga muri kaminuza.

Uyu muhanzikazi utuye mu Karere ka Nyabihu akaba ari n’Umukristo wifatanya n’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yamaze gukora ibitaramo bikomeye, harimo ibyo yakoze wenyine n’ikindi yahuriyemo n’amakorali menshi.

Ushaka kumva ibihangano bishya bya Jeanne Dufashwanayo, wajya kuri channel yahawe izina rishya “Jeanne Nayo Official.”

Shyigikira umurimo we uko ushoboye: Subscribe, Share, kandi utange ibitekerezo.

Reba indirimbo IZUBA ya Jeanne kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.