× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jeanne Dufashwanayo ukunzwe mu ndirimbo ‘Hari Umunsi’ yabaye uwa mbere mu kizamini cya Paradise

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Jeanne Dufashwanayo ukunzwe mu ndirimbo ‘Hari Umunsi' yabaye uwa mbere mu kizamini cya Paradise

Mu rwego rwo guteza imbere abahanzi bashya baririmba indirimbo zihimbaza Imana, Paradise.rw yatanze ikizamini kigamije kureba abahanzi basoma inkuru z’ubuhanzi, bakazivomamo inyigisho zibafasha mu rugendo rwabo. Jeanne Dufashwanayo ukunzwe mu ndirimbo ‘Hari Umunsi’ ari mu bagaragaje ubuhanga mu gusubiza.

Iki kizamini cyasabaga gusoma inkuru eshanu zanditswe kuri Paradise, gusobanura inyigisho zabafashije, ndetse no kuvuga icyo bungukiye mu muziki wabo, hanyuma ababikoze neza Paradise ikabafasha mu kumenyekanisha indirimbo zabo mu gihe cy’ukwezi.

Jeanne Dufashwanayo ni umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga n’ubusesenguzi buhanitse mu gusubiza iki kizamini. Yagaragaje ko inkuru yasomye zamufashije cyane mu muziki we, anasobanura uko zamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora umurimo w’Imana.

Uko Jeanne Dufashwanayo yasubije ikizamini cya Paradise

Mu gusubiza iki kizamini, Jeanne yagaragaje ko inkuru zamufashije mu buryo butandukanye:

1. Inkuru ya Theo Bosebabireba n’indirimbo ye ‘Ese Muri Hehe’ – Yavuze ko yamwigishije kudacika intege mu bihe bikomeye, kumenya kwiringira Imana kurusha abantu, no gufasha abari mu bibazo.

2. Inkuru ya Bosco Nshuti ku gitaramo ‘Unconditional Love’ – Yabonye isomo mu gutegura ibintu neza, kugira intego idahinduka, no kwitoza gushimira Imana, igihugu n’abamushyigikiye.

3. Inkuru ye bwite n’indirimbo ‘Hari Umunsi’ – Yavuze ko yamufashije kongera gutekereza ku cyo ari gukora ku isi, no kwibuka ko agomba gukora ibyiza akiriho.

4. Inkuru ya Ishimwe Rehema, umwana w’imyaka 14 winjiye mu muziki – Yavuze ko yamwigishije gutinyuka no gukoresha impano ze mu guteza imbere abandi.

5. Inkuru ya Alicia na Germaine ku ndirimbo ‘Ihumure’ – Yavuze ko yamufashije kumenya kugira imyandikire y’ubutumwa bukomeye no guha agaciro ababyeyi.

Kubera uburyo yasubije neza iki kizamini, abashinzwe ibizamini muri Paradise.rw biyemeje gukomeza kumushyigikira no kumufasha kumenyekanisha umuziki we.

Indirimbo nshya ya Jeanne Dufashwanayo ‘Hari Umunsi’ yamaze kugera hanze

Ku wa 14 Gashyantare 2025, Jeanne Dufashwanayo yashyize hanze indirimbo nshya yise Hari Umunsi, ifite ubutumwa bukomeye bwibutsa abantu agaciro k’ubuzima n’akamaro ko gukora ibyiza bikiri kare.

Mu butumwa bwe, aririmba agira ati: "Uwo munsi, kuba ndi ho ubu, ni igihamya ko nubwo ntawuzi ariko uzaza. Umwuka uzahera, cyangwa Yesu azaze mpindurwe. Ariko se nibiba ugahera, uzanyibukira kuki?"

Aya magambo agaragaza neza insanganyamatsiko y’indirimbo, aho umuhanzi asaba buri wese kwibaza icyo ari gukora uyu munsi, kuko ibyiza umuntu akora ari byo bizamwibukirwaho.

Umwihariko w’indirimbo ‘Hari Umunsi’

Jeanne Dufashwanayo yakoze iyi ndirimbo mu buryo bwihariye, bituma igira umwihariko ukomeye:
1. Ubuhanga mu miririmbire n’inyikirizo ifite imbaraga – Indirimbo irimo injyana ituje ya Gospel ariko ifite imbaraga zo kwinjira mu mutima w’umuntu uyumva.

2. Ubutumwa bwimbitse buciye mu majwi n’amashusho meza – Jeanne agaragaza ubuhanga mu kuririmba, aho adaciye ku ruhande atanga ubutumwa buhura n’ukuri k’ubuzima.

3. Gukoresha ururimi rw’amarenga – Mu mashusho y’indirimbo, hashyizwemo umuntu washyizweho usobanura ubutumwa mu rurimi rw’amarenga, kugira ngo ubutumwa bugere no ku bafite ubumuga bwo kutumva.

Jeanne Dufashwanayo—Umuhanzikazi ugenda yandika amateka

Jeanne Dufashwanayo yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2021, atangirira ku ndirimbo Umpe Amahoro. Mu rugendo rwe rw’imyaka itatu gusa hafi ine, yakomeje gutera imbere mu muziki wa Gospel, asohora indirimbo zirimo Ubushake Bwawe kandi afite n’indi mishanga myiza.

Mu ndirimbo ye nshya Hari Umunsi, yongeye kugaragaza impano ye yo gutanga ubutumwa bwimbitse. Indirimbo ye ishimangira ko igihe cyose tugifite amahirwe yo kubaho, tugomba gukora ibyiza kuko hari umunsi tuzaba tutakiri ku isi.

Icyo asaba abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana
Mu butumwa bwe, Jeanne Dufashwanayo yasabye buri wese gusangiza iyi ndirimbo abandi kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure.

Yagize ati: "Ese wowe, urimo gukora iki ku isi? Uzibukirwa ku ki?"

Ubu ni ubutumwa bukangurira abantu gukoresha igihe cyabo neza, kuko Hari Umunsi uzagera, tutazaba tukiri kuri iyi si

Uwicaye ni we Jeanne Dufashwanayo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.