× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jean Luc Rukundo uyobora Shalom Choir yakebuye abayobozi b’amakorali batera umugongo itangazamakuru

Category: Choirs  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jean Luc Rukundo uyobora Shalom Choir yakebuye abayobozi b'amakorali batera umugongo itangazamakuru

Nyuma y’ukwezi kumwe Shalom Choir isohoye indirimbo "Iwacu ni mu ijuru", kuri ubu iyi korali yongeye gukora mu mvi z’umusaza mu ndirimbo "Imbere ni heza".

Ni indirimbo ikoranye ubuhanga buhanitse nk’uko bisanzwe mu ndirimbo z’iyi korali ifatwa nka bandebereho mu myandikire. Muri iyi ndirimbo, umutware w’abaririmbyi mu mvuga yuje Mwuka Wera agira ati: "Ndakubaza ni iki kiguteye ubwoba? Ni iki kigukanze,ukareka gukomeza kugenda, imbere ni heza."

Kera kabaye, Jean Luc Rukundo Umuyobozi Mukuru wa Shalom choir agaragara muri iyi ndirimbo. Byakugora kubona uyu mu Papa ukunda kuganira atebya cyane, mu mashusho y’indirimbo zasohotse mbere y’iyi ndirimbo dore ko abafite impano nk’iya Clapton kibonke bo bajyaga bamubwira ko ashobora kuba ariwe utunganya amashusho y’iyi korali.

Ibi ntibyamubujije kuganira na Paradise ubwo yabazwaga idonido kuri iyi ndirimbo. Ku butumwa bashakaga gutambutsa, yagize ati: "Ubutumwa twashakaga guha abantu muri rusange ni ukubamara ubwoba tubibutsa ko uko biri kose ejo ari heza kuruta none".

Yaboneyeho no gutanga inama ku bantu bashaririwe n’iminsi. Yagize ati: "Ubaye uri mu bihe bitakoroheye mu buzima busanzwe hamwe no gusenga Imana ihindura ibihe".

Ku bantu bibera mu Mwuka nka Yohana wo ku kirwa cy’i Pathmos, yabageneye iyi ndirimbo. Yagize ati: "Mu buzima bw’Umwuka imbere niheza kuko ku bakijijwe hari ijuru n’ubugingo buhoraho".

Ntiyari kwibagirwa n’igice cy’abanyabwoba, ubwo birumvikana ko na ba bandi bumva umuserebanya ku ibati bakarara badasinziriye, iyi ndirimbo ari iyabo. Jean luc yabivuze muri ubu buryo "Message mpaye aba bantu ni uko badakwiye kugira ubwoba kabone n’ubwo ibicantege ari byinshi hari igitondo kimwe kiri imbere abantu bazabona ibintu bigahinduka".

Hari ibindi bibazo uyu muyobozi yasubije

Benshi mu bakunzi ba Shalom choir banuriwe n’igitaramo yakoreye mu nyubako ya BK ARENA kigasiga utuzu twinshi tw’abadaimoni duhiye dore ko satani n’abadayimoni bahuriye n’akaga gakomeye muri iki gitaramo bitewe ahanini n’imbaraga z’abanyamasengesho n’abakumirizi.

Izi mbaraga zatumye Umwuka Wera yuzura muri BK Arena asendera mu bihimbano by’Umwuka bituma abantu basaga 100 basezerera Satani bisunga Kristo binyuze mu ndirimbo za Shalom Choir na Israel Mbonyi n’ijambo ry’Imana babwirijwe na Pastor Jeremie Binyonyo.

Iki gitaramo cyiswe "Shalom Choir Festival" cyabaye kuwa 17/09/2023 cyasize abantu bagera ku 100 batishoboye babona ubwishingizi mu kwivuza, mu gihe abakobwa 190 babyariye iwabo bahawe Imashini zo kudoda.

Hari benshi bakomeje kugira bati; "Ubutaha ni Stade Amahoro"!

Byatumye Paradise yegereza micro bwana Jean Luc Rukundo tumubaza niba hari akanunu k’Igitaramo iyi korali iteganya. Adaciye ku ruhande, yagize ati"Ku bijyanye n’igitaramo vuba aha turaza kubaha gahunda uko iteye".

Yageneye ubutumwa bamwe mu bayobozi b’amakorali badakorana n’itangazamakuru. Yagize ati: "Ubutumwa nagenera abandi bayobozi b’amakorali rero nubu ’Kuva cyera abatubanjirije basangaga abantu aho bari bakaza mu ngo, mu isoko n’ahandi hantu hose navuga hateranira abantu benshi. Nk’urugero ugasanga abantu baraca mu makaritse baririmba n’akagoma;

Rero ubu muri iyi myaka ahantu wasanga abantu benshi ni ku mbuga nkoranyambaga, radiyo na televiziyo". Yavuze ko itangazamakuru ariyo nzira isigaye igororotse mu kugeza kure ubutumwa ushaka gutambutsa.

Yongeyeho ati: "Inama nagira abayobozi b’amakorali basigaye inyuma mu gukorana n’itangazamakuru ni ugushyiramo agatege kuko Generation Z [Gen Z] cyangwa abantu bari kubyiruka ubu bakorana cyane n’imbuga nkoranyambaga". Yunzemo ko nta bandi bantu bazabashyikiriza amakuru batari abanyamakuru.

Perezida wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo

Shalom Choir ifite agahigo ko gukorera igitaramo muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.