Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jatty Japhet Niyitanga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Igihe” ku wa 18 Mata 2025.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bahura n’ibigeragezo, ibibutsa ko Imana itajya yibagirwa abayo, kandi ko igihe cy’umwijima kigira iherezo.
Jatty Japhet, uzwi cyane mu ndirimbo ye yise “Reka Igwe” yasohotse mu 2024, yavuze ko iyi ndirimbo nshya yanditswe mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bantu bose.
Mu magambo ye, aganira na Paradise yagize ati: “Hari igihe umuntu ahura n’ibibazo bikomeye, akibona mu mwijima ariko si uko Imana iba yarakwibagiwe. Iba izakuzahura, ikaguha ubundi buzima.”
Indirimbo “Igihe” yakoranywe ubuhanga haba mu majwi no mu mashusho, ikaba iboneka kuri YouTube ku rubuga rwe rwa Jatty Japhet Official. Abakunzi b’umuziki uhimbaza ukanaramya Imana bashishikarijwe gukomeza gukurikirana ibihangano bye, ndetse no kumushyigikira mu rugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose.
Jatty Japhet ni umuhanzi wicisha bugufi, ukunda Imana n’abantu, kandi akaba afite intego yo gukorera Imana atagamije inyungu z’ubucuruzi. Yatangiye kuririmba akiri muto, aho yandikaga indirimbo za korari, kandi kugeza ubu akomeje gukora umuziki wuje ubuziranenge.
Indirimbo ye “Reka Igwe”, yasohotse ku wa 30 Mata 2024, yakomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel, kubera ubutumwa bwayo buhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye. Jatty Japhet avuga ko yanditse iyi ndirimbo Igihe ashingiye ku rukundo Reka Igwe yeretswe.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora gukomeza gukurikirana ibihangano bya Jatty Japhet, ndetse no kumushyigikira mu rugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. Indirimbo ye nshya “Igihe” iri kuboneka kuri YouTube ku rubuga rwe rwa Jatty Japhet Official.
Reba indirimbo "IGIHE" ya Jatty Japhet kuri YouTube:
Ibindi bihangano bya Jatty Japhet:
– Reka Igwe (2024)
– Nicyogihe
– Muriwowe
– Nanyuma Yazero
– Urera
– Byiringiro Byuzuye
– Ineza y’Imana
Kurikirana Jatty Japhet ku mbuga nkoranyambaga:
– YouTube: [Jatty Japhet Official](https://www.youtube.com/@JattyJaphetOfficial)
– Instagram: [@jatty_japhet](https://www.instagram.com/jatty_japhet)
– Facebook: [Jatty Japhet Kayanda Official](https://www.facebook.com/JattyJaphetKayandaOfficial)