Umuryango w’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bafatanyije nk’itsinda, James na Daniella, bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise (Urukundo) Rutuma Ndirimba.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 31 Kanama 2024, ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’uko urukundo aba bahanzi bakunda Imana ari rwo rutuma baririmba. Amashusho yayo yatunganyijwe na Kayitare Steven, mu gihe amajwi yo yatunganyijwe na Ishimwe.
Ishingiye ku cyanditswe kiboneka mu Befeso 3: 17 hagira hati: “Kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo urwo ari bwo.”
Icyitonderwa kuri aba bahanzi, ni uko kuva mu mwaka wa 2022, nta ndirimbo basohoye ngo itarebwa mu nshuro zibarirwa mu mamiriyoni. Ku wa 12 Ukwakira muri uwo mwaka, ni bwo basohoye indirimbo bahuriyemo na Israel Mbonyi yitwa "Yongeye Guca Akanzu", kugeza ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zigera hafi kuri miriyoni enye (4).
Nyuma yaho, ku ya 01 ya Werurwe 2023, bashyize hanze indirimbo nziza ibyinitse bise "Barihe?" Iyi ndirimbo ya James na Daniella yaririmbwe ahantu henshi, icurangwa ahantu henshi cyane kubera ukuntu ibyinitse. Ubu abagera hafi muri miriyoni ebyiri bamaze kuyireba.
Mu Ukwakira 2023, na bwo basohoye indirimbo irakundwa. Yitwa "Mutanga Bugingo" ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 1.3 kuri YouTube kandi iracyakomeje kuzamuka.
Nyuma y’ukwezi kumwe ku wa 20 Ugushyingo 2023, basohoye indi yitwa Imba EE Roho Yangu ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 1 mu mezi icyenda gusa. Akarusho iririmbwe mu Giswayile.
Mu mezi atandatu ashize, ubwo hari ku wa 28 Gashyantare 2024, bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise "Ibyiringiro". Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 1.2 kuva yasohoka, ikaba ari na yo iheruka ku muyoboro wabo wa YouTube ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 270.
Ibi bigwi byose Paradise tubigarutseho kugira ngo birusheho kumvikana ko aba bahanzi indirimbo yose baririmbyemo igera kure, ikarebwa inshuro nyinshi, bivuze ko n’iyi imaze gusohoka kuri uyu wa Gatandatu izakundwa kuri urwo rwego ikaba ishobora no kuharenza ikamera nk’iyo bise Mpa Amavuta cyangwa iyo bise Niho Ndi zarebwe inshuro zirenga miriyoni 7.8 na 5.8.
Rutuma Ndirimba ni iya kabiri bashyize hanze muri uyu mwaka wa 2024, nyuma y’amezi atandatu nta ndirimbo nshya bashyira hanze.