Ni indirimbo yashyize hanze ku wa 26 Ukwakira 2024, nyuma y’ukwezi n’iminsi 5 akoze ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ahagana saa Kumi n’igice mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.
Indirimbo Jado Sinza aheruka gushyira hanze ni indirimbo yihariye yise ‘Forever’ yakoranye n’umukunzi we Esther. Yagiye hanze hashize iminsi itatu bakoze ubukwe, kandi igizwe ahanini n’amashusho y’ubukwe bwabo.
Nk’umuhanzi usanzwe aririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, iyi ndirimbo ye nshya “Umwizera” ni yo ya mbere igendanye n’umwuga we ashyize hanze nyuma y’ubukwe.
Ikubiyemo ubutumwa buvuga ko Yesu azamaraho imirimo ya Satani, ko yaje mu isi agamije gufasha abanyabyaha gukizwa na we. Ishishikariza abantu kumwizera kuko ari byo bitanga ubuzima buhoraho.
Ishoye imizi muri Yohana 3:17 "Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we."
Nyuma y’ubukwe, Jado Sinza n’umugore we bahise berekeza mu gihugu cya Tanzaniya, bagiye mu gitaramo batumiwemo n’umuramyi Zoravo, cyabaye ku wa 27 Nzeri 2024.
Basezeranye mu mategeko tariki 05 Nzeri 2024, imbere y’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko. Ku munsi w’ubukwe, gusaba no gukwa no kwakira abatumirwa byabereye i Kinyinya ahazwi nka Mez Park, basezeranira mu rusengero rwa ADEPR Remera.
Jado Sinza ni umwe mu bahanzi bakoze indirimbo zakunzwe cyane, urugero nk’iyitwa "Ndategereje", "Golgotha", "Ndi Imana Yawe", "Amateka n’izindi."
RYOHERWA N’INDIRIMBO ’UMWIZERWA’ YA JADO SINZA