Umuramyi Jado Sinza n’umugore we, Esther, basohoye indirimbo nshya bise Imbabazi kuri uyu wa 4 Werurwe 2025. Ni indirimbo ivuga ku rukundo n’imbabazi Yesu agirira abanyabyaha, ikabashishikariza kumwizera kugira ngo bagire ubuzima buhoraho.
Indirimbo Imbabazi itangira igaragaza amashusho y’abantu bihebye, babaswe n’ibyaha birimo kunywa itabi n’amayoga, mbere yo kumenya n’Ubutumwa Bwiza. Aya mashusho agaragaza uko abantu baba bari mu mwijima w’icyaha ariko bakaba bashobora kubona umucyo wa Kristo babikesheje imbabazi ze.
Mu gitero cya mbere, Jado Sinza agaragaza uko yabayeho mbere yo gukizwa:
"Nari indushyi itagira shinge nta rugero
Nirirwa nzenguruka nshakisha amahoro ariko nkayabura
Nge uwari ikivume, nta n’umwe uncira akari urutega
Nahuye n’Umwami Yesu angirira imbabazi."
Nyuma y’aya magambo, we na Esther bafatanya kuririmba inyikirizo igira iti:
"Mbega imbabazi, mbega urukundo rutagira akagero!
Byangize uwa Yesu, ubu ndi uwe, ndaririmba urukundo.
Halleluiah, ubu ndi umwe na Yesu, urukundo rw’iwe nange rwangezeho
Naraganwe na Christo."
Mu gitero cya kabiri, Esther agaragaza uko ubuzima bwe bwahindutse amaze kwakira Yesu:
"Natewe muri we, nashishiye muri we,
nzi ko ntazigera nyeganyezwa kuko ndi muri we.
Nzera imbuto nziza, urukundo ndetse no kwihangana,
kugeza ubwo nzagera iyo mu ijuru amahoro."
Indirimbo isobanura urugendo rw’umuziki nk’abashakanye
Indirimbo Imbabazi ni indirimbo ya kabiri Jado Sinza ashyize hanze ari kumwe n’umugore we nyuma y’uko bakoranye Forever, indirimbo yari igizwe n’amashusho y’ubukwe bwabo. Ubu channel yabo ya YouTube bayise Jado Sinza & Esther, ibigaragaza ko bagiye kujya bakora nk’andi matsinda y’abashakanye azwi mu Rwanda, nka Papi Clever na Dorcas, Rene na Tracy, n’abandi.
Ubu bukwe bwabaye ku wa 21 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge. Mbere y’aho, bari basezeranye mu mategeko ku wa 5 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimironko.
Nyuma yo gukora ubukwe, Jado Sinza n’umugore we bahise berekeza muri Tanzaniya mu gitaramo cy’umuramyi Zoravo cyabaye ku wa 27 Nzeri 2024.
Indirimbo Imbabazi ni yo ya mbere ya Jado Sinza irimo ubutumwa bukomeye bw’ivugabutumwa ashyize hanze nyuma y’ubukwe. Yubakiye ku butumwa bwo muri Yohana 3:17 bugira buti:
"Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we."
Jado Sinza ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba yarakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ndategereje, Golgotha, Ndi Imana Yawe, Amateka n’izindi.
Indirimbo Imbabazi yakozwe n’aba bakurikira:
• Director: Musinga
• Video Editor: Eddie Cuts
• Studio: UB Records
• Audio Producer: Bolingo Paccy
• Guitars: Bolingo Paccy
• Bass: David
• Percussions: Musafiri Charles
• Mastering Engineer: Popiyeee
• BGV’s: E-Star na Dorfest
Indirimbo Imbabazi ni ubutumwa bukomeye bwo kwerekana ko Yesu ari we wuzuye imbabazi, kandi ko abamwiringiye bahindurwa bashya.
Indirimbo Imbabazi yahuriyemo amajwi meza y’umugabo n’umugore Jado Sinza na Esther! Ikugere ku mutima!