Ni gahunda imaze igihe itegurwa n’umusizi Angel Dusenge igitaramo yise "NSHIME ALBUM LAUNCH".
Amambere byari bigoye kumvisha abantu ko ibisigo, imivugo byakoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana
Ubu kuko imyumvire yabafana n’abakunzi ba Gospel yazamutse, ubuvanganzo nabwo bwabonye umwanya mu guhimbaza Imana
Angel Dusenge ninde ?
Ni umunyempano utangaje ufite umwihariko mu nganzo ye, wisobanukiwe ndetse unafite inzozi ngari mu kwagura ibihangano gakondo bigakoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana. Arihariye mu bisigo n’imivugo yahimbiye Imana.
Aganira na Paradise.rw, Angel Dusenge yavuze ko yumviye umuhamagaro arayoboka. Yagize ati "Umuhamagaro ni ikintu utakwepa rero narawumviye ngomba gukoresha imivugo n’indirimbo mu guhimbaza Uwiteka".
Agaruka ku gitaramo cye "NSHIME ALBUM LAUNCH" kizaba Kuwa 15 Ukuboza 2024 yavuze ko kuri we iki ni cyo gihe cyo kureka ibyuzuye umutima bigasesekara ku munwa.
Yagize ati "Mfite ibisingizo byinshi nahimbiye Umwami ndetse nubwo mpereye kuri NSHIME, Umubyeyi.. nibindi bizaza".
Yashimye umuco nyarwanda wagutse ndetse utanga amahirwe mu kubaka content. We yemera ko ukoresheje ururimi nyarwanda neza warusangamo ibyiza bikenewe byose mu guhimbaza Imana.
Uyu mugoroba wiswe "NSHIME" uzaka kuya 15 Ukuboza mu ntara y’Amajyaruguru muri kinigi kuri ADEPR ya Kabwende, Kinigi-Musanze. Igitaramo kikazatangira isaa Saba 13h.
Mu bashitsi b’imena bategerejwe muri uyu mugoroba harimo umuhanzi mwiza Jado Sinza, Wellars, Mukazayire, Mc Paster Jean Pierre, David n’abandi. Uyu mugoroba ukazabonekamo akanya ko kuvuga imivugo.
Umwihariko wa Jado Sinza muri oki gitaramo ni uko yakunzwe n’abatari bake muri Kinigi cyane cyane kuri uyu mudugudu wa Kabwende
Kanda hano wumve umuvugo Angel yashyize hanze mbere gato y’igitaramo cye.