Intore Semanza Jabastar, uzwi nka Jabastar Intore, yafashije Kaminuza ya EAUR- Kigali kwegukana umwanya wa kabiri mu marushanwa y’imbyino yahuje amatorero yo muri kaminuza zitandukanye, ibintu byatumye ajya ku mavi agashima Imana yabahaye iyi ntsinzi.
Iri ni irushanwa ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, rikaba ryaritabiriwe n’amakaminuza 10, aho ryazengurutse Igihugu cyose.
Iri rushanwa riba rigamije guteza imbere imbyino n’imivugo gakondo. Nubwo Kaminuza ya East Africa University Rwanda, EAUR Kigali ari nshyashya muri aya marushanwa ugereranyije n’izindi zimaze imyaka irenga 5 zihatana, yabashije kwitwara neza igera ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu, ku wa 29 Werurwe 2026 ihabwa igihembo kingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu byiciro bitandukanye by’iri rushanwa, East Africa University Rwanda yatangiye yitwara neza, aho umwaka wa mbere bagize umwanya wa mbere ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, bakaza kuba aba gatanu ku rwego rw’Igihugu.
Mu mwaka wakurikiyeho, ari na wo uyu turimo, barushijeho kwitegura, baza kwegukana umwanya wa kabiri ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, hanyuma no ku rwego rw’Igihugu mu cyiciro cya nyuma (final), bagira amahirwe yo kwegukana umwanya wa kabiri wabahesheje igihembo cya miliyoni 5.
Iri rushanwa riba rigamije guteza imbere impano z’abanyeshuri biga muri za kaminuza, rikazenguruka intara zose n’Umujyi wa Kigali. Mu makaminuza 10 atandukanye, East Africa University Rwanda, ikorera i Remera, Ishami rya Kigali, yari ihagarariwe na Jabastar, umutoza mukuru w’itorero ryayo, ndetse akaba n’umutoza w’intore mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza.
Ubuyobozi bwa kaminuza, burimo na Vice Chancellor, bwagaragaje ko bishimiye iyi ntsinzi, bushimira Minisiteri, abatoza, inzego za Leta, ndetse by’umwihariko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ku ruhare bagira mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi.
Muri iki gikorwa, Jabastar ubwe yavuze ko intsinzi yabo itaturutse gusa ku bushobozi bw’abantu, ahubwo ko inashingiye ku kwiyambaza Imana.
Mu magambo ye yihariye, mu kiganiro yagiranye na Paradise, yagize ati: “Twatangiye twese dusenga, dusaba Imana ko yadufasha muri iri rushanwa, kandi koko yadusubije iduha igihembo. Tuzakomeza kuyishimira no kuyihesha icyubahiro mu byo dukora byose.”
Jabastar yemeza ko nyuma yo gusenga no kwizera ko Imana izabashoboza byose, iyi ntsinzi yanashingiye ku myitozo ihamye, ubwitange bw’abanyeshuri, n’ubuyobozi bwiza bwa Jabastar nk’umutoza.
Kuba Kaminuza nshya ibashije guhiga izindi zimaze igihe kirekire, ni ikimenyetso cy’uko ubwitange, imyitozo, n’icyerekezo cyiza bye yazanye muri yo, bizatuma harushaho kuboneka impinduka zikomeye mu gihe kiri imbere, mu bijyanye no kubyina imbyino gakondo.
Intsinzi ya Jabastar Intore yayegetse ku Mana itanga imigisha. Mu magambo ye, Jabastar yagaragaje ko gukomeza gushimira Imana no kugendera mu kuri ari byo bifasha umuntu kugera ku ntsinzi irambye, bikaba n’icyitegererezo ku bandi banyeshuri n’abahanzi muri rusange.
Jabastar ari mu mashimwe