Abantu bose bakora amakosa kandi bakayasabira imbabazi, ariko abenshi bemeza ko biba bigoranye kubona umuntu w’umugabo yicisha bugufi agasohora ijambo mbabarira aribwira umuntu, cyane cyane aribwira umugore cyangwa umukobwa.
Nubwo bimeze bityo, abagabo benshi, cyane cyane abasobanukiwe icyo Bibiliya yigisha, bazi ko gusaba imbabazi bituma ahari urwango haba urukundo, ahari umujinya n’uburakari hakaba ibyishimo n’ineza, ahari agahinda no guhangayika hakaba amahoro. Bibiliya isaba buri muntu wese gusaba imbabazi mu gihe akoze icyaha, akazisaba uwo ahemukiye mu kinyabupfura.
Gusa ku bagabo mu gusaba imbabazi no mu kuvuga ijambo mbabarira kwabo bibagaragaza mu buryo butatu. Ubwo buryo bugaragaza ingano y’ubwenge bafite ndetse n’ubuhanga bafite mu mibereho, bitewe n’igihe basabiye imbabazi ndetse n’icyatumye bazisaba.
Ibintu bishobora gutuma umuntu asaba imbabazi ni mu gihe yakoze ikosa, mu gihe akekwaho ikosa na we akumva bifitanye isano n’ibyo yakoze (ashidikanya), no mu gihe ashinjwa ibintu atazi iyo biva n’iyo bijya.
Icyakora mu gusesengura ibi bintu bitatu twanditse twifashishije ibinyamakuru bitandukanye birimo Motivational, umuntu ntakwiriye gusabira imbabazi ibyaha bikomeye atakoze bishobora gutuma afungwa cyangwa ngo yangirizwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ni amakosa asanzwe yo mu mibanire, ayo umuntu atita icyaha (sin) ahubwo akayita amakosa asanzwe (normal mistakes).
1.Umugabo usaba imbabazi ku bw’ikosa yakoze
Umugabo usabira imbabazi ikosa yakoze aba agaragaje ko ari umuhanga. Aba asobanukiwe ko ashobora kugabanyirizwa ibihano, cyangwa isura ye ntikomeze kwangirika muri rubanda.
Aba agaragaje ubuhanga kuko hari abagabo benshi bumva ko gusaba imbabazi ari ukwisuzuguza, bikaba byatuma bongera amakosa ku yo bakoze, mu buryo bwo kwihagararaho no gushaka kumvisha abandi ko babagomba icyubahiro.
Abenshi bagendera ku mugani mugufi uvuga ko amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe, bigatuma mu muryango hahoramo amahane n’intonganya, biturutse ku kuba umugabo akora amakosa inshuro nyinshi kandi ntayasabire imbabazi, bigatuma uwo babana yumva aremerewe. Gusaba imbabazi mu gihe wakoze ikosa bigaragaza ubuhanga (intelligence).
2.Umuntu usaba imbabazi mu gihe atari kumva neza (ashidikanya) ikosa
Umuntu usaba imbabazi mu gihe adasobanukiwe neza ikosa yakoze, aba ari umunyabwenge (wise). Urugero: ushobora kuba wakoraga mu bintu bitandukanye, ukora mu bintu bisaba ko wubahiriza amaforumile y’amatekinike atandukanye. Mu gihe ibintu byapfuye ku rundi ruhande, ushobora gushinjwa amakosa, wenda bataranagenzura neza ngo barebe aho ikosa ryaturutse, ariko kuko ari wowe wari ubirimo ukarishinjwa.
Muri icyo gihe iyo usabye imbabazi, uba ugaragaje ko uri umunyabwenge, kandi iyo aho ikosa ryaturutse hagaragaye, abandi bose bakwigiraho, bakakugira intwari yabo.
3.Umuntu usaba imbabazi nta kosa yakoze kandi abizi neza
Umuntu usaba imbabazi ku ikosa atakoze kandi akaba abizi neza ko nta kosa yakoze, aba agaragaje ubuhanga n’ubwenge icyarimwe, mbese aba adasanzwe (special).
Uyu mugabo aba abizi neza ko nta kosa yakoze, ariko akarenga akarisabira imbabazi. Aba ashaka ko amahoro ahinda mu bo bari kumwe, aho kugira ngo batinde ku ikosa ryabaye.
Akenshi amakosa nk’ayo nta kintu wakora ngo uyahindure, ariko iyo asabiwe imbabazi abantu batangira kuyiyibagiza ako kanya. Urukundo no kwifuriza abandi iterambere ni byo bituma abikora.
Gusaba imbabazi ku kintu utakoze bishobora kugira ingaruka mbi mu gihe icyaha gikomeye, uwabikoze akaba yafungwa cyangwa akangirizwa mu bundi buryo. Icyakora ntibikuraho ko umuntu usabye imbabazi aba ahisemo inzira y’amahoro kuruta iy’intambara yo guhangana.
Umuntu ni we ukwiriye kugenzura, akamenya ikosa ashobora gusabira imbabazi nubwo yaba atarikoze. Mu muryango, hagati y’inshuti no mu bandi bantu bafite ibibahuza, aba ashobora gusaba imbabazi, kuko amakosa agaragaramo kenshi atatuma uwayakoze ajyanwa mu nkinko.