× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo ubuhanga n’umutima byo guhimbaza Imana bihuriye mu ndirimbo imwe havuka Hozana – Divine Nyinawumuntu

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Iyo ubuhanga n'umutima byo guhimbaza Imana bihuriye mu ndirimbo imwe havuka Hozana – Divine Nyinawumuntu

Umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu agiye gusohora indirimbo imwe muri eshatu yateguje, ikaba indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana iri mu njyana ya gakondo ibyinitse, ikoranywe ubuhanga n’ubutumwa bukomeye bwa Gospel, ikaba yitwa “Hozana”

Nyuma y’igihe kirenga amezi atandatu atagaragara mu bikorwa bishya, umuhanzi Divine Nyinawumuntu, umwe mu bahanzikazi ba Gospel bakunzwe muri iki gihe, yemeje ko agiye gusohora indirimbo nshya yise “Hozana”, ikaba izaba ari imwe mu ndirimbo eshatu zirimo gutegurirwa gusohoka.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Divine yavuze ko "Hozana" ari indirimbo yanditswe mu buryo buvuga ubutumwa bwa Kristo ariko mu njyana ya gakondo ibyinitse, ikaba yarateguwe ku rwego rwo hejuru mu majwi no mu myandikire yayo. Uyu muramyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Lahayiloyi,” yagize ati:

“Hozana ni indirimbo iri mu njyana ya gakondo ibyinitse, irimo ubutumwa bwuzuye bw’Imana. Ni Gospel, ariko nayikoze mu buryo ki izaba iri mu buryo bwo kuyibyina bwa Kinyarwanda, ngo dufatanye guhimbaza Umwami mu muco wacu.”

Yakomeje asobanura uko iyi ndirimbo yakozwe ku bufatanye n’abahanga mu muziki, aho amajwi yatunganyijwe na Chris wo muri Unlimited Record Studio, uzwiho ubuhanga mu guhuza injyana ya Kinyarwanda n’iby’umuziki wa kizungu, bityo ikaba yaragizwe indirimbo ihuza abantu bose, yaba abakunda injyana z’umuco ndetse n’abashaka ubutumwa bwimbitse bwa Bibiliya.

“Chris yambaye hafi cyane mu kuyitunganya. Amajwi y’umwimerere n’uburyo nayanditse byatumye Hozana iba indirimbo idasanzwe.”

Divine yanagarutse ku myiteguro y’amashusho y’iyi ndirimbo, avuga ko ari hafi gutangira gukorwa ku bufatanye na Trinity For Support (TFS), label imufasha mu rugendo rwe rwa muzika kuva mu 2023.

“Amashusho azakorwaho na TFS. Bari gukora scouting y’ahantu hazakorerwa clip, ku buryo video izaba iri ku rwego mpuzamahanga.”

TFS, iyobowe na Ev. Frodouard Uwifashije, ikomeje kumenyekana nk’ishyirahamwe rifasha abahanzi ba Gospel gukora ibihangano by’indashyikirwa, haba mu majwi no mu mashusho. Uyu mushinga wa Divine ni umwe mu migambi TFS iri gushyira imbere mu rwego rwo gutanga umuziki wa Gospel uhindura abantu kandi ugasigira Igihugu umurage.

Divine yasoje ashimangira ko “Hozana” izaba ari indirimbo ifite icyerekezo cy’umuziki usukuye, yongeraho ati: “Iriya ndirimbo izabyinwa, izaririmbwa, ariko icy’ingenzi, izavuga Imana mu buryo buha icyubahiro umuco n’umuco uhimbaza Kristo.”

Ni mu gihe kandi izindi ndirimbo ebyiri azasohora na zo ziri gutunganywa, zose zikazaba zifite ubutumwa bufite uburemere kandi buhumuriza imitima. Divine Nyinawumuntu, kuva yakorana na TFS, yagiye azamuka mu buryo bugaragara, ndetse ashimangira ko igihe yari amaze atagaragara mu ndirimbo cyitari igihe cyo gucika intege, ahubwo ati: "igihe cyo gutegura ibintu bizasiga isi indekeye umupira n’amazamu.”

REBA “LAHAYILOYI” MU GIHE TUGITEGEREJE “HOZANA”

Vugisha C.E.O wa TFS

Divine Nyinawumuntu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.