Umuramyi Aline Uwera uzwi ku izina rya "Zahabu y’Uwiteka" yashimangiye ko gutekereza uburinzi bukomeye kuri we bimukomeza nk’umu Kristo ujya mu ijuru bikanamuha imbaraga zo guhimbaza Imana ashikamye mu kwizera.
Akenshi iyo umuntu ari mu makuba usanga hari n’ubwo yibagirwa ubutabazi bw’Uwiteka agatekereza ibihe anyuramo ariko ntiyibuke imbaraga z’Uwiteka zamutambukije ahanyerera mu gihe cyashize. Ibi siko bimeze ku muramyi Aline Uwera uzwi ku izina rya Zahabu y’Uwiteka akaba anaherutse gusohora indirimbo "Ongera Wivuge".
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Aline Uwera yavuze ko kuba yanyura mu misozi ndetse no mu mataba ari ibisanzwe nk’umugenzi ujya mu ijuru. Gusa yavuze ko kimwe mu byo umutima we watojwe ari ukwizera kuzasingira ibiri imbere bitewe n’Imbaraga z’Uwiteka yabonesheje amaso ye.
Aline ati "Mu myaka maze ku isi nahuye n’ibihe bitandukanye bigamije kumara imbaraga z’umutima. Gusa ndashimira Imana yagiye inkora ku maso nkasobanukirwa uburinzi bukomeye ku buzima bwanjye kuko kuba ngoswe n’ingabo zo mu ijuru bituma ntekereza ko nta kintu na kimwe kizigera kintandukanya n’urukundo rw’umwami Yesu Kristo. "
Gushikama mu byizerwa no kuvuga Kristo yabonesheje amaso ye
Uyu muramyi yavuze ko kimwe mu bintu bituma aririmba urukundo rw’Imana ashikamye ari ibyo yabonesheje amaso ye. Ati: "Ninde wundi nkesha ubuzima? Ni Kristo. Kuba ndi muri we bitera umutima wanjye kunezerwa".
"Ibi bituma mu kwibuka gukora kwe hadudubizamo indirimbo ziryoshye kandi zizakomeza kubera umuti abakunzi banjye bose kandi nanjye mpora nuzuzwamo imbaraga kubwo kuganira n’umutima wanjye ukanyibutsa ko Kristo ari ’Super Power’, abasha kuntabara mu gihe cy’umubabaro wo mu mutima.
Mu gushimangira urukundo rwa Kristo, yifashishije Ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Abaroma 8:35 rigira riti ’Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?’
Aline Uwera ni umuramyi mushya mu muziki wo kuramya Imana ariko kuri ubu wazanye imbaraga bitewe n’ijwi rye ryiza ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze. Uyu muramyi akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri "Wicogora" yamwinjije mu muhamagaro ndetse na "Ongera Wivuge" kuri ubu iri mu ndirimbo zikunzwe ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muramyi abarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba asengera mu itorero ADEPR Nyamata. Nubwo ari mushya mu gusohora indirimbo ze bwite, si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura.
Aline Uwera avuga ko igitekerezo cyo gutangira kuririmba ku giti cye cyaturutse mu muryango we, by’umwihariko ku mugabo we. Ati: “Nk’umuntu wakuriye mu ndirimbo kandi ndi umukristo, najyaga nicara nkaririmba. Umugabo wanjye ni we wambwiye ko ndirimba neza, ampa igitekerezo cy’uko nabikora ku giti cyanjye.
Aline Uwera akunzwe mu ndirimbo yise "Ongera wivuge Mana"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "ONGERA WIVUGE" YA ALINE UWERA