Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi Musenyeri André Havugimana, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yari Padiri Mukuru w’Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera.
Icyakora ubu yabuze zimwe mu ngingo ze bitewe no kuraswa n’Interahamwe zashakaga kumwambura Abatutsi bamuhungiyeho ngo zibice akazibera ibamba.
Iyi seminari yari yahungiyemo abantu benshi, Musenyeri Havugimana na we yemera kubahisha ndetse yiyemeza gutanga ubuzima bwe ariko ntatume Abatutsi bicwa.
Kuko abahungiye muri iyo Seminari bamwe bazaga bakomerekejwe n’Interahamwe, Havugimana yiyemeje kujya kubashakira imiti mu Bitaro bya Ndera kugira ngo bavurwe.
Icyo gihe hari ku wa 9 Mata 1994 nko mu ma saa Yine avuye kuzana ya miti akubitana n’igitero kije kwica abahungiye mu kigo cy’ishuri yayoboraga.
Ati “Nkigera mu kigo nzanye imiti mpamagara umupadiri mugenzi wanjye wari ushinzwe kumenya abana barwaye ndayimuha. Bahise batugeraho bafite intwaro ndetse bamwe binjira barasa. Baratubwira bati nimuzane Abatutsi bahungiye hano. Tubabwira ko bidashoboka.”
Uwo mupadiri wundi bahise bamurasa mu mutwe ahita yitaba Imana, byose biba Havugimana areba.
Icyakora nubwo byagenze bityo yanze kuva ku izima, yanga gutanga abamuhungiyeho, bari buzuye muri icyo kigo, Interahamwe na zo zikomeza gutsimbarara zimusaba kuziha Abatutsi ngo zibice.
Ati “Naranze, nti murumva ibyo bishoboka? Bahise bandasa mu rutungu n’aha (ahagana ku mutima). Nahise ngwa aho ibyakurikiyeho ntabyo nzi. Nisanze mu bitaro i Kanombe.”
Musenyeri Havugimana agaragaza ko nk’uwihaye Imana, yiyemeje gutanga ubuzima bwe kugira ngo arengere Abatutsi, akagaragaza ko nta kintu na kimwe cyagombaga kumukoma mu nkokora uretse urupfu.
Ati “Ntabwo byagombaga gushoboka. Kwari nko guhakana Yezu kandi ari we nahaye ubuzima bwanjye. Naretse byose, mva iwacu, sinashinga urugo kandi ari njye mfura ya data. Ntabwo ikintu Interahamwe zansabaga nashoboraga kugikora. Nagombaga no gupfa. Iyo ntatira igihango nagiranye na Yezu Kirisitu ibyo naharaniye byari kuba imfabusa.”
Musenyeri Havugimana w’imyaka 82 wavukiye i Muhanga, yivurije i Kanombe birananirana bamujyana i Kabgayi biranga, bamujyana i Bujumbura na bwo biba iby’ubusa, ajya kuvurirwa i Burayi.
Bakimara kurasa Musenyeri Havugimana, abahungiye mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, barimo ba Murebwayire Josephine babonye ko nta gisibya nta we uri burokoke.
Interahamwe zatangiye kubarobanura zikuramo Abatutsi, zibacuza utwabo, ku wa 11 Mata 1994, uba umunsi karundura wo kubatema ndetse harokoka mbarwa.
Murebwayire ati “Nakangutse nimugoroba bantemye mu mutwe cyane, bantemana n’umwana nari mfite, mbona abantu bose baryamye aho na bo babatemaguye [...], nyuma nihishe mu ruyuzi rwari hafi aho, amaraso yaranyumiye mu mutwe naratangiye kubora.”
Yavuyemo ahungira mu musarane wari ahafi aho amaramo iminsi nk’itanu nyuma umwe mu barokotse amusangamo, amuramiza amazi bakomeza kubaho bihisha, Inkotanyi zibarokora ku wa 1 Gicurasi 1994.
Ati “Abana banjye batandatu babicanye na se, basaza banjye n’abana twareraga mbese nta mwana nasigaranye. Icyakora nagiye niyegereza abana ndabarera, Inkotanyi ziramvura ndakira.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze, Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko uyu munsi bigisha abana ko ibyabaye bitazongera, ndetse agaragaza ko bamaze gutegura imfashanyigisho z’umwihariko zifasha abana kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside ruri mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, rushyinguwemo abarenga 8000, biciwe muri iryo shuri no mu nkengero zaryo, barimo n’abanyeshuri n’abakozi barenga 140 bigagamo.
Musenyeri André Havugimana yabuze zimwe mu ngingo z’umubiri we bitewe no kuraswa n’Interahamwe zamujijije kwimana Abatutsi
Src: IGIHE