Umwaka wa 2022 ni umwe mu myaka nahuyemo n’Impanuka nyinshi. gusa ndashimira Imana ko yanyimanye ikandindana n’umuryango wanjye ndetse n’Ikaramu yanjye.
Gusa ubanza icyatumye ndindwa bigeze aha ari ukugira ngo menyane na Eric Mugisha umuyobozi wa Redemption Voices zose zo ku isi ndetse no kugira ngo niyumvire indirimbo ihebuje yitwa "Yarankunze".
Iyi ndirimbo yizihiye amatwi yageze ku muyoboro wa YouTube w’iri tsinda kuri uyu wa 06/05/2023 ikaba yasamiwe mu kirere n’abakunzi b’iri tsinda dore ko mu minota mike yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icumi.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Eric Mugisha ukuriye Redemption Voice zose ku isi (Ni ukuvuga iyo mu Burundi, muri Canada ndetse na Suède) yagize ati "Iyi ni imwe mu ndirimbo yahimbwe cyane cyane hagamijwe gutanga ubutumwa bwerekeye izuka ry’umwami YESU Kristo.
Ni ukuvuga ubutumwa bwa Pasika, twashakaga gushimangira urukundo ruhebuje Umwami Yesu Kristo yadukunze agapfira abanyabyaha".
Redemption Voice ni itsinda rimaze imyaka irenga 15, rikaba ryaratangiriye mu gihugu cy’u Burundi, ritangira rifite n’abaririmbyi 7, ubu noneho rikaba rimaze gushinga amashami mu bihugu bya Canada ndetse na Suwede.
Kuri ubu Redemption Voice ifite imizingo (albumu) ine yakozwe kuva mu 2012 kugeza mu 2023, ni itsinda rimaze gukora ibitaramo byinshi yaba i Burundi no hanze yaho ndetse bakaba bakomeje gutegura ibindi byinshi mu gihe kiri imbere nk’uko umuyobozi mukuru w’iri tsinda yabitangarije Paradise.rw.
Eric yagize ati "Hari ibikorwa bitandukanye Imana yagiye idukoresha. Twakoze ibitaramo byinshi cyane mu bihugu bitandukanye. Ibi bitaramo byashimishije abantu benshi cyane nk’uko bakomeje kubigaragaza akaba ariyo mpamvu twifyza kubisubukurira ku migabane yose y’isi, Europe, America, Africa n’ahandi.
Uyu muyobozi yasabye abakunzi ba Gospel gukomeza kubashyigikira dore ko yatangaje ko babafite ku mutima kandi bakaba bakomeje kubasengera ngo bakomeze gufashwa n’ibihangano byabo. Yabifurije ko Imana yabakura ku rugero rumwe ikabashitsa ku rundi.
Tubibutse ko iri tsinda rifite ibigwi bikomeye dore ko mu mwaka wa 2013 ryawuronkeyemo ibihembo (Awards) bigera kuri bitanu harimo Groove Awards.
Uretse mu Burundi, ni itsinda rifite izina ritajegajega mu Rwanda dore ko mu mwaka wa 2016 ryahakoreye igitaramo cy’amateka cyiswe "Ni Wewe" kikaba cyarabereye mu mujyi wa Kigali mu rusengero rwa Christian Life Assembly Nyarutarama (C.L.A).
Redemption Voice ni itsind rifite ibigwi mu Karere
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHY YA REDEMPTION VOICE
Mukomeze mutere imbere turabakunda.Kandi na paradise.rw tuyikomeye amashyi.EV Obededomu Warahamagawe kbsa.