Inyenyeri z’Ijuru ni itsinda rigizwe n’abantu 6, bamwe muri bo barubatse, abandi baracyari ingaragu, bakaba babarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi SDA Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.
Ku isabato y’iki cyumweru guhera saa munani z’umugoroba, tariki 25 Gicurasi 2024, Korali Inyenyeri z’Ijuru yamenyekanye mu ndirimbo "Coronavirus", igiye gutaramira abanyakigali by’umwihariko abaherereye i Nyamirambo kuko bazaba bari ku rusengero rwa Nyamirambo SDA.
Muri iki gitaramo cyiswe "Ishimwe Concert", Inyenyeri z’Ijuru bazaba bashima lmana bibuka imirimo Uwiteka yabakoreye ndetse baje no gutera inkunga inyubako y’urusengero. Si abo gusa kuko hazaba hari n’amakorali atandukanye.
Inyenyeri z’ijuru ni itsinda rifite ibihangano bikora ku mitima ya benshi ku bw’ubuhanga buhanitse bahimbana izi ndirimbo zabo ndetse n’amajwi.
Aba basore bamamaye cyane ubwo bashyiraga hanze indirimbo bise ‘Corona Virus’ ari nayo yambere bashyize hanze dore ko yasohotse muri 2020. Ni indirimbo ifite amajwi n’amashusho nayo yarakunzwe ku rwego ruhambaye.
Inyenyeri z’Ijuru bamamaye mu ndirimbo zimaze kuzuza amamiliyoni kuri YouTube nka; Urukingo, Corona Virus, Ibihombo na Ayidatawe.
Korali Inyenyeri z’Ijuru bategerejwe mu mujyi wa Kigali