× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itorero Wells Salvation riri mu giterane kiri gushakirwamo ibisubizo by’ibibazo byugarije isi

Category: Ministry  »  August 2023 »  Onesphore Dushimirimana

Itorero Wells Salvation riri mu giterane kiri gushakirwamo ibisubizo by'ibibazo byugarije isi

Ni mu rwego rwo gushimangira umugambi w’Imana ku buzima bw’abizera “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira (Matayo 5:13).

Itorero Wells Salvation rihagurukiye kongera kwibutsa abantu ko "bidusaba gupfa (ku ngeso) kugira ngo tubashe kuryohera isi" bityo umukristo akaba atagomba guhindurwa n’aho agiye.

Iri torero ryatangiye mu mwaka wa 2010, rifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, ryatangiye igiterane bise “Rwanda Shine”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Rwanda rabagirana”. Kikaba cyarateguwe hagamijwe gufasha mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi.

Pastor Mukiza Charles Umuvugizi Mukuru w’itorero Wells Salvation yabwiye PARADISE ko intego yabo y’ibanze muri iki giterane ari ukuzamura imyumvire y’abakristo bakumva ko ari abantu bashobora gutanga ibisubizo.

Ati: ”Muri iki giterane tuzakangurarira abakristo guhaguruka bagakora ibikorwa bitanga ibisubizo, tubaha ubumenyi bwabafasha kubishaka no kubitanga ari nako tunafatikanya gushakira hamwe zimwe mu ntitizi zituma abantu bataba umucyo w’isi”.

Pastor Mukiza Charles Umuvugizi Mukuru wa Wells Salvation Church mu Rwanda

Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2023, kizasoza ku cyumweru tariki ya 6 Kanama 2023. Kizakorwa mu buryo bw’ibiganiro bizahuza ibiciro bitandukanye byo mu itorero birimo ibizahuza abavugabutumwa n’abashumba, abaririmbyi, urubyiruko n’ibindi byiciro.

Mukiza nta kwiyumangaya yahamirije itangazamakuru ko “Tuzigisha abantu gutanga umucyo, nibamara kubona umucyo abantu bizaborohera gutanga umucyo”.

Umuvugizi Wungirije wa Wells Salvation Church, Pastor Kanyeshyamba Salomon, yifashishije umurongo wo muri Bibiliya, agaragaza ko abantu nibamenya ukuri ari ko kuzababatura.

Ati “Umubare w’amatorero n’ubutumwa bwiza ni ibintu bibiri bitandukanye. Ubutumwa bwiza bwa Yesu budafunguye burahindura. Ariko uyu munsi burafunguye nubwo tuwitegamo intungamubiri kandi nta zirimo. Ni nazo zituma umusaruro witezwe utagerwaho.”

Ugitangira kumva icyo umukristo amariye isi, umuntu yatekereza ko ahari, hari ibintu bifatika, cyangwa ibikorwa runaka umukristu yubaka bigasigara ari urwibutso mu isi.

Pasiteri Kanyeshyamba avuga ko inzira imwe ihari ari ukubwira abantu ukuri, akagaragaza ko impamvu abantu bayoba ari uko hari ibyo batazi “ariko nibamara kumenya ukuri umusaruro uzagaragara.”

Iki giterane cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye barimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministry na, Injili Bora, bose bakaba bazaza basanga Rehoboth Ministries isanzwe ibarizwa muri iri torero.

Wells Salvation Church mu giterane ngarukamwaka bise "Rwanda Shine"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.