Israel isabye imbabazi nyuma y’uko umusirikare wayo wa Israel Defense Forces, IDF, yangije bikomeye igishushanyo cya Yesu ubwo bari mu gihugu cya Lebanon
Umubano wari usanzwe utifashe neza hagati ya Israel n’imiryango ya gikristo, cyane cyane Abagatolika n’Aborutodogisi, wongeye guhungabana nyuma y’ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umusirikare wa Israel amenagura igishushanyo cya Yesu Kristo mu majyepfo ya Lebanon.
Igisirikare cya Israel cyemeje ko iyo foto ari iy’ukuri, gihita gitangaza ko cyatangiye iperereza ryihuse ku byabaye, ndetse kizeza ko abazabigaragaramo bazahanwa. Mu itangazo cyashyize hanze, cyagize kiti: “Turabona iki gikorwa nk’ikintu gikomeye cyane, kandi imyitwarire y’uyu musirikare inyuranyije n’indangagaciro z’ingabo zacu.”
Ibi byabereye mu gace ka Debel, kari hafi y’umupaka wa Israel, aho bivugwa ko igishushanyo cyari kimaze imyaka gifasha abaturage mu bikorwa by’iyobokamana. Igisirikare cya Israel cyanavuze ko kizafasha abaturage gusana aho cyangirijwe no gusubizaho icyo gishushanyo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yasabye imbabazi ku mugaragaro abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko “iki ari igikorwa giteye isoni kandi kidahuye n’indangagaciro zacu,” anashimangira ko hazafatwa ibihano bikomeye ku babigizemo uruhare.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze kuba ambasaderi, Mike Huckabee, na we yanenze iki gikorwa mbere yo gushima uburyo Israel yihutiye kucyamagana, agira ati: “Ni igikorwa kibi cyane kitagaragaza neza Israel cyangwa ubuyobozi bwayo. Hakenewe ibihano byihuse kandi bikomeye.”
Muri Lebanon, abayobozi b’Abagatolika bo mu itorero rya Maronite bagaragaje uburakari bukomeye, bavuga ko iki gikorwa kibaye mu gihe abaturage basanzwe bababajwe n’intambara, banenga impande zombi, Israel n’umutwe wa Hezbollah, ku kuba intandaro y’umutekano muke.
Nubwo Abakristo bo muri Israel batagaragaje uburakari bukomeye nk’ubwo muri Lebanon, hari bamwe mu bayobozi b’amadini bavuze ko bashobora gusubiramo imyanzuro yabo yo gushishikariza urubyiruko kujya mu gisirikare cya Israel.
Umwe mu bapadiri Gatolika ukorera hafi ya Yerusalemu, utifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko iki kibazo gishobora kuba gifitanye isano n’imyigishirize idahagije ku bijyanye n’imibanire y’amadini, agira ati: “Ntabwo ari aba basirikare bonyine bashinjwa, ahubwo ni n’uburyo abantu bigishwa kutubaha abo batandukanye.”
Yakomeje avuga ko nubwo akunda Israel, atangiye kumva impamvu bamwe mu Bakristo ku isi bayinenga, asaba ko hakorwa impinduka mu myumvire n’imyitwarire.
Nubwo ubuyobozi bwa Israel n’ingabo zayo byihutiye kwamagana iki gikorwa no gutangaza iperereza, hari impungenge ko bishobora kongera ubushyamirane hagati y’impande zombi mu gihe kirekire, cyane ko bamwe bavuga ko atari ubwa mbere habaye ibikorwa nk’ibi bigaragaza kutubaha Abakristo n’ibimenyetso byabo by’iyobokamana.